Rayon Sports FC kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0, mu mukino w’ishiraniro watumye abasifuzi basohoka mu kibuga baherekejwe na Polisi.
Rutsiro FC yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino yagiye gukina izi neza ko kuwutsinda bihita biyihesha umwanya wa mbere by’agateganyo, mu gihe APR FC itarakina na Musanze FC igomba gusura kuri Stade Ubworoherane kuri iki cyumweru.
Rayon Sports yatangiye isatira bikomeye binyuze mu bakinnyi bayo bakomeye nka Leandre Willy Onana, Héritier Luvumbu, Joachiam Ojera na Mousa Esenu.
Rutsiro FC na yo yihagazeho ikomeza gusatira ndetse ibona igitego ariko umusifuzi avuga ko bari baraririye.
Ku munota wa 42 nyuma yo guhusha uburyo bwinshi, HĂ©ritier Luvumbu yacometse umupira w’akataraboneka maze Musa Esenu ahita asunikira mu izamu yandika igitego cya mbere cya Rayon Sports.
Igice cya mbere cyarangiye iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis Christian iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zasize umutoza Okoko Godefroid wa Rutsiro yinjije mu kibuga Shukuru Watanga; ibyatumye irushaho gusatira binyuze kuri Bukuru Christophe na Nizeyimana Jean Claude ‘Rutsiro’, n’ubwo aba bose bagiye bananirwa igikorwa cya nyuma.
Ku munota wa 80 w’umukino Bukuru Christophe yateye Coup-Franc yihutaga maze abakinnyi ba Rayon bagarura umupira, awusubijemo ugonga igiti cy’izamu.
Bwira Bantu Olivier yahise asobyamo n’umutwe, gusa umusifuzi yanzura ko bari baraririye; ibitavuzweho rumwe ndetse binahagarika umukino igihe gito.
Ibintu byongeye kuba bibi ubwo Kwizera Eric yagwaga mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports maze umusifuzi akanzura ko nta penaliti yabaye, ibyatumye impaka zikomeza kuba nyinshi.
Ku munota wa 86 Rayon Sports yahise imanukana umupira yihuta cyane maze Joachiam Ojera ayitsindira igitego cya kabiri cyahise gihamya umwanya wa mbere by’agateganyo.
Rayon Sports kuri ubu iyoboye shampiyona n’amanota 42, ikaba irusha Kiyovu Sports iyikurikiye inota rimwe. Irarusha kandi APR FC ya gatatu by’agateganyo amanota abiri.

Rayon Sports ikuye intsinzi i Rubavu


