Tehran iracyashaka kwica uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uwari uumunyamabanga wa Leta we, Mike Pompeo, n’abandi bayobozi bagize uruhare mu iyicwa rya Gen. Qassem Soleimani mu 2020, nk’uko byatangajwe kuwa Gatanu na Amirali Hajizadeh, umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere za Iran .
Uyu mujenerali wo hejuru yabivuze ubwo yashyiraga ahagaragara misile nshya ya Iran, yavuze ko ifite ubushobozi bwo kugera mu bilometero 1.650 (1.025 miles) nk’uko iyi nkuru dukesha Russia Today ivuga.
Hajizadeh yagize ati: “Turizera ko dushobora kwica Trump, Pompeo, [Jenerali w’Amerika uri mu kiruhuko cy’izabukuru Kenneth] McKenzie hamwe n’abayobozi b’ingabo batanze iryo tegeko.”
Gen. Qassem Soleimani, yiciwe mu gitero cy’indege zitagira abaderevu za Amerika ku ya 3 Mutarama 2020, ubwo yasuraga umurwa mukuru wa Irak, Bagdad. Perezida w’icyo gihe, Trump yagiye yirata inshuro nyinshi ku giti cye ko ari we watanze amabwiriza y’icyo gitero, ashimangira ko cyaje mu rwego rwo kwihorera ku bitero bivugwa ko byibasiye abakozi ba Amerika mu karere kose, bivugwa ko byateguwe n’abanya-Iran.
Abayobozi bakuru muri Tehran biyemeje inshuro nyinshi kwihorera ku iyicwa rya Soleimani, bakangisha ko bazica Trump n’abandi bari inyuma y’icyo gitero. Muri icyo gihe kandi, Iran yakomeje inzira y’amategeko kugira ngo ihane abo yita abagizi ba nabi, isaba inshuro nyinshi ko Interpol yafasha mu gufata Trump hamwe n’abandi bayobozi bagera kuri 50 bo muri Amerika yemeza ko bafite uruhare muri gitero cyishe Soleimani.
Ntabwo byahise bigaragara neza mu magambo yavuzwe na Hajizadeh niba Tehran ishaka kwica Abanyamerika bose yari yarashatse ko batabwa muri yombi hifashishijwe Interpol. Uyu muryango ariko wanze ibyo byifuzo, uvuga ko amahame yawo awubuza kugira uruhare mu bikorwa bifitanye isano na politiki, igisirikare, idini, cyangwa ubwoko. ”


