Byibuze abantu 30 bapfuye nyuma y’aho ubwato bw’abimukira bwarohamye ku nkombe z’iburasirazuba bw’akarere ka Calabria mu Butaliyani, nk’uko ANSA n’ibindi biro ntaramakuru by’u Butaliyani byabitangaje kuri iki Cyumweru .
ANSA yavuze ko imirambo igera kuri 27 yabonetse amazi yayitwaye ku nkombe za Steccato di Cutro, ahantu h’ibiruhuko hafi y’inyanja mu ntara ya Crotone, ndetse n’indi yagaragaye mu nyanja, nk’uko ANSA yakomeje ivuga ko indi itatu yabonetse mu mazi.
Ibiro Ntaramakuru Adnkronos byavuze ko abantu barenga 100 bari mu bwato bwari butwaye abimukira, kandi ko abantu bagera kuri 50 barokowe.
Adnkronos yavuze ko ubwo bwato bwari burimo abimukira baturutse muri Iran, Pakistan na Afghanistan, bwagonze urutare igihe ikirere cyari kimeze nabi.
Abashinzwe kurinda inkombe mu Butaliyani ntabwo bahise baboneka kugirango bagire icyo babivugaho.


