Perezida Zelensky aremeza ko Putin azicwa n’umwe mu bamwegereye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko yemera ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin amaherezo azicwa n’umwe mu bantu be ba hafi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Telegraph .

Mu gihe u Burusiya bwibasiwe n’ibihano bikaze kubera gutera Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize, abatavuga rumwe mu bya politiki na Putin ngo bazashaka kumukuraho, nk’uko Zelensky yabitangarije umunyamakuru Dmytro Komarov.

Zelensky ati: “Nta gushidikanya hazaba igihe intege nke z’ubutegetsi bwa Putin zizagaragara mu Burusiya.” “Icyo gihe inyamanswa zizarya inyamanswa. Ni ngombwa cyane, kandi bazakenera impamvu yo kubisobanura. Bazibuka. Bazabona impamvu yo kwica umwicanyi. Bizashoboka? Yego. Ryari? Sinzi . ”

N’ubwo ngo Putin akomeje kwiyegereza agatsiko k’abamushyigikiye, habaye gutandukana hagati y’abacanshuro ba Wagner n’ingabo z’u Burusiya, buri ruhande rushinja urundi kuba gutsindwa ku rugamba muri Ukraine rukigamba intsinzi zigerwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *