fp5o0v1wcae4hfb.jpg

APR FC yumviye Lt Gen Mubarakh Muganga, inyagirira Musanze FC iwayo

Sangiza iyi nkuru

APR FC yanyagiye Musanze FC ihamya umwanya wa mbere mu gihe Musanze FC yo imikino ibaye 10 itazi uko intsinzi isa.

Musanze FC yari imaze imikino 9 nta ntsinzi yari yakiriye APR FC imeze neza kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda.

APR FC yaje gukina uyu mukino ishaka umwanya wayo wa mbere wari waritijwe na mucyeba wayo Rayon Sports nyuma yo gutsinda Rutsiro FC; ibyo bari bibukijwe na Chairman wabo Lt Gen Mubarakh Muganga ubwo yitabiraga imyitozo ya nyuma.

Ku munota wa 36, APR yabonye amahirwe imbere y’izamu maze Ishimwe Christian atera umupira ukomeye mu izamu ukurwaho na ba myugariro ba Musanze maze Mugisha Gilbert ahita yandika igitego cya mbere.

Ku munota wa 40, APR FC yongeye kubona ‘coup franc’ nzira maze na none iterwa neza na Ishimwe Christian maze Mugisha Gilbert wari umeze neza mu mukino na Gitinyiro bandika igitego cya kabiri gihamya umwanya wa mbere.

Mu mpera z’igice cya mbere, Musanze FC yashatse kwishyura ndetse rutahizamu wayo Namura agwa mu rubuga rw’amahina benshi bagira ngo ni penaliti ariko umusifuzi yanzura ko nta yo.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yagarukanye imbaraga ndetse Bizimana Yannick utagisiba kubona izamu ayitsindira igitego cya gatatu ku munota wa 49.

APR FC yakomeje gutwara umukino gake itivuna umukino urinda urangira itwaye amanota 3 n’ibitego 3-0.

Iyi ntsinzi yatumye APR FC ifata umwanya wa mbere n’amanota 43 aho irusha Rayon Sports iyikurikiye inota rimwe, mu gihe Musanze yo ikomeje gusubira hasi n’amanota 24.

Dore uko urutonde rw’agateganyo ruhagaze kugeza ubu:
1. APR FC: Amanota 43
2. Rayon Sports: Amanota 42
3. Kiyovu SC: Amanora 41
4. AS Kigali: Amanota 38

fp5o0v1wcae4hfb.jpg
fp5ot8vwwayokxf.jpg
Abafana bari bitabiriye uyu mukino ku bwinshi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *