Macron aragaragaza icyerekezo gishya cya Politiki y’u Bufaransa kuri Afurika mu gihe ategerejwe i Kinshasa n’ahandi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 27 Gashyantare, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu ngoro ya Élysée, arageza ku gihugu ijambo ku cyerekezo cya politiki ye kuri Afurika mu myaka iri imbere. Ni ijambo rije mbere gato y’urugendo Perezida w’u Bufaransa ateganya gukorera mu bihugu bine byo muri Afurika yo hagati: Gabon, Angola, Congo na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kwezi gutaha .

Mu ijambo agomba gutanga kuri uyu wa Mbere, Emmanuel Macron aragaragaza “ibyo ashyize imbere ndetse n’uburyo bwe bwo kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’u Bufaransa, u Burayi n’Umugabane wa Afurika”, nk’uko Ingoro ya Élysée ibisobanura. Azerekana kandi uburyo Paris ibona kuba kw’ingabo zayo ku mugabane wa Afurika, mu gihe ingabo z’u Bufaransa zirukanwe muri Mali na Burkina Faso, aho zagiraga uruhare mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Umujyanama wa perezida yatangarije AFP ati: “Filozofiya y’iri hinduka ni ugufatanya mu buryo butandukanye, ntabwo ari ukuhashyira abagabo benshi cyangwa bake”. Yongeyeho ati: “Twinjiye mu ruziga aho tugiye gukorera mu mwenda wa kabiri.”

Ibyatangajwe na Élysée bije nyuma y’aho i Ouagadougou mu Gushyingo 2017, Emmanuel Macron yari yahatangarije amahame yashakaga guteza imbere muri manda ye y’imyaka itanu ya mbere azagenga politiki y’u Bufaransa muri Afurika.

Iri jambo rye rigamije guha inzira manda ye ya kabiri. Bije mu gihe, ku mugabane wa Afurika, umubano w’u Bufaransa n’ibihugu bwahoze bukolonije ukomeje guteza impaka nyinshi cyane cyane mu rubyiruko rufite impungenge zo guhanga ubwoko bushya bw’imibanire mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *