Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasabye ubuyobozi bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) guhuriza igihugu cye n’u Rwanda mu biganiro bigamije gufasha Abanyekongo baruhungiyemo gutaha.
Tshisekedi yabisabiye mu nama y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yabereye i Geneva mu Busuwisi kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023.
Ikibazo cy’izi mpunzi z’Abanyekongo cyarebanaga n’ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda, bikabaviramo imfu no kuva mu byabo. Yagize ati: “Guverinoma ya RDC yasabye ibiro bya Komiseri Mukuru wa UNHCR gukora ibishoboka kugira ngo habeho ibiganiro byihuse by’inyabutatu bya RDC-Rwanda-UNHCR bigamije gucyura impunzi. Igihugu cyacu gitegereje cyihanganye ibi biganiro.”
Ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo ziba mu Rwanda, ndetse no muri Uganda, cyahagurukije abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Angola, aho baherutse gusaba RDC kuzicyura.


