Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba urubyiruko kwitabira ibiganiro byo kwibuka

Sangiza iyi nkuru

Mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi ahari Urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri 202.

mayor-governer-na-depite-chantal

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yaboneyeho kwibutsa urubyiruko kwitabira ibiganiro bitangwa ndetse bagaharanira kubaka u Rwanda barwanya ingengabitekerezo ya jenoside kuko aribo mbaraga z’igihugu.

hari-abihayimana

musenyeri-avuga-isengesho-ku-bashyinguye-mu-rwibutso

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yagize ati: “Ndasaba urubyiruko kuzitabira ibiganiro bizatangwa hirya no hino mu midugudu ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byateguwe bigamije kurengera imibereho y’abacitse ku icumu ndetse bagaharanira kubaka u Rwanda barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.

musenyeri-avuga-isengesho-ku-bashyinguye-mu-rwibutso

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Bwiza.com, bavuga ko bagiye gushyira hamwe imbaraga baba hafi abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banatanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside dushyigikira ibyiza twagezeho.”

ruvun

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Prince Theogene Nzabihimana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *