Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu yagennye Minisitiri w’Intebe mushya uva ku ruhande rutavuga rumwe nawe ugomba gusimbura Samy Badibanga uherutse kwegura.
Kuri ubu igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kikaba gifite bwana Bruno Tshibala nka Minisitiri w’Intebe mushya nk’uko itangazo ryaciye kuri radio na televiziyo by’igihugu rivuga.
Igennwa rya Bruno Tshibala rikaba rije mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu masezerano y’amahoro yashyizweho umukono kuwa 31 Ukuboza 2016 hagati y’abashyigikiye leta n’abatavuga rumwe nayo.
Aya masezerano, n’ubundi atarashyizweho umukono n’uruhande rwose rutavuga rumwe n’ubutegetsi, yashyizweho umukono mu rwego rwo guhagarika umwuka mubi muri politiki ya Congo watewe no kuba perezida Kabila yariyemeje kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri yarangiye kuwa 20 Ukuboza 2016.
Niyo mpamvu, ishyaka UDPS rya nyakwigendera Etienne Tshisekedi rivuga ko ibyo perezida Kabila yakoze ntacyo byakemuye.
Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Jean Marc Kabund yatangaje ko ishyaka rye rigiye gukomeza kwamagana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kugirango amatora ategerejwe azabashe kuba mbere y’impera z’uyu mwaka.
Uyu mugabo yagize ati: “ Bwana Kabila nta kibazo na kimwe yakemuye, ahubwo yarushijeho kukirema”.
Ese kuki UDPS itanejejwe nuko umuyoboke wayo yagizwe Minisitiri w’Intebe?
Bivugwa ko nyuma y’urupfu rwa Etienne Tshisekedi, iri shyaka ryavuguruye ubuyobozi bwaryo, umuhungu wa Tshisekedi, Felix Tshisekedi na Pierre Lumbi bagirwa umwe perezida undi agirwa perezida w’inama y’intararibonye z’ishyaka, ibintu Bruno Tshibala atishimiye nk’uko Wikipedia ivuga. Byatumye rero yitandukanya na Tshisekedi na Lumbi ajya ku ruhande rwa Joseph Olengankoy nawe utarishimiye igenwa rya Felix Tshisekedi ku buyobozi bwa UDPS.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


