Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yanenze amagambo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ku ntambara y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo z’igihugu cyabo.
Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, aganira n’abanyamakuru bari i Paris ku ruzinduko agiye kugirira ku mugabane wa Afurika, Perezida Macron yabajijwe n’umunyamakuru Christian Lusakueno w’Umunyekongo niba hari icyo u Bufaransa buteganyiriza u Rwanda, nyuma yo kwemeza ko rufasha M23.
Perezida Macron yavuze ko intambara iri kubera muri RDC iri kugira ingaruka nyinshi ku baturage, yongeraho ko ubumwe bw’Abanyekongo, imipaka y’igihugu cyabo n’ubwigenge bwacyo bigomba kubahwa, bidasabye impaka.
Bitandukanye n’ibyo umunyamakuru yari yiteze [yifuzaga kumenya niba hari ibihano u Rwanda rwafatirwa], Perezida Macron yatangaje ko intambara iri kubera muri RDC yahagarara mu gihe imyanzuro yafatiwe i Nairobi n’i Luanda yakubahirizwa, kandi ibi bihugu byombi bidacana uwaka bikaganira hashingiwe ku murongo washyizweho.
Minisitiri Lutundula abajijwe n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 uko yakiriye ijambo rya Perezida Macron, yasubije ko ibyo uyu Mukuru w’Igihugu uteganya kugirira uruzinduko muri RDC yavuze bidahagije.
Uyu mudipolomate mukuru wa RDC yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda gukura ingabo mu gihugu cyabo no guhagarika gufasha M23, ariko u Bufaransa n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi byo bikomeje “gutungurana no gutera kwibaza.”
Perezida w’u Bufaransa ateganya kugirira uruzinduko muri RDC tariki ya 3 n’iya 4 Werurwe 2023.



2 Responses
RDC yarakajwe n’amagambo Perezida Macron yavuze kuri M23
Mukunda byacika kandi mutabirwana?macro mumuveho numugabo ushyira mukuri, uzi icyo avuga, uzi icyo aricyo cyose kuri ibi bihugu byombi, gusa ibyo yabavuzeho ntaho yababeshyeye>Mwabuze byose nkingata imennye.mushikame rero nigira imana M23 irunvira abayobozi, ariko simwe biba biturutseho.FDRL niyongera kurasa kuri M23 noneho murahura nishyano, murashya mwese na cyabitama arimo.
RDC yarakajwe n’amagambo Perezida Macron yavuze kuri M23
ohoo muzehe we Rutundura ihangane rwose nta mugabo utakerereza undi? gusa mwarumiwe ahari mwari muziko macro atazi RDC nabahaba???????NO se tromper est humain