Nyuma y’uko bigaragaye ko mu karere ka Gicumbi hagaragara umubare munini w’abana b’abakobwa batwara inda zitateganyijwe, inzego zitandukanye zigize akarere ka Gicumbi zifatanyije n’abadepite baratangaza ko bagiye guhagurukira iki kibazo abasambanya abana batarageza imyaka y’ubukure bakajya bafatirwa ibihano.
Mu kwiga ku bibazo byugarije umuryango muri aka karere ,abadepite bagiranye ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere, abahagarariye amadini ndetse n’abandi bayobozi bavuga ko muri aka karere hagaragara urubyiruko rw’abana b’abakobwa bata ishuri bitewe no gutwara inda zitateganyijwe.
Umwe mu bana batewe inda utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, aganira na Bwiza.com avuga ko umusore yamuteye inda afite imyaka 16 yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, bituma acikiriza mashuri ye. Ibi bikaba byaramugizeho ingaruka kuko kuva yatwara inda n’ ababyeyi be bamwirukanye mu rugo acumbitse mu baturanyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati “Umuhungu wayinteye yanze kumfasha binatuma iwacu banyirukana mu rugo, njya kwikodeshereza binatuma mba mu buzima bubi.”
Uyu mwana akaba akomeza avuga ko yatwaye inda atabiteganyaga akanagira inama bagenzi be kwitwararika bakirinda ababashuka kuko ibishuko ari byinshi bituma bishora mu ngeso z’ubusambanyi.
Depite Gatabazi Jean MarieVainney, wari kumwe na bagenzi be, avuga ko umwana wese utarageza imyaka y’ubukure 18 afatwa nk’umuntu utaragira ibitekerezo, bityo umuntu wese wamushuka akamukoresha imibonano mpuzabitsina ndetse akaba yamutera inda ko nta kindi ubuyobozi buzakora uretse kumushyikiriza inzego z’ubutabera.
Aragira ati “ikibazo cyo gutwara inda mu rubyiruko ahanini bavuga ko bituruka ku bukene ,ariko bashukwa n’abagabo, abo bagabo rero bagomba gufatirwa ingamba”.
Akomeza avuga ko kugirango abateye izi nda zitateganyijwe bamenyekane buri muntu azajya ajya kwandikisha umwana wavutse ajyanye n’uwamuteye inda. Anagira inama urubyiruko kwirinda ababashuka kugirango bategure imbere habo heza.
Ibi ariko ngo bisaba ingamba zihamye zirimo n’amategeko yubahirizwa, nk’uko umwe mu babyeyi abivuga. Ati “Gutegera umwana kwandikishwa mu irangamimerere si wo muti, umukobwa yagombye kumenyesha ubuyobozi uwamuteye inda akimara gusama. Nibategera mu kwandikisha, ubwo udafite se ntazandikwa, kandi nabwo ari uburenganzira bw’umwana”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Prince Theogene Nzabihimana


