France: Noël Le Graët wayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FFF) yeguye ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Gashyantare, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) , Noël Le Graët yeguye ku mirimo ye mu gihe ari gukorwaho iperereza ku itoteza ndetse na nyuma y’ubugenzuzi bwategetswe na minisiteri ya siporo .

Muri Mutarama, uyu mugabo w’imyaka 81 yari yahagaritswe ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) nyuma y’itangira ry’iperereza ku birego by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’imyitwarire.

Kwegura kwe bibaye nyuma y’iminsi 13 hasohotse raporo mbi ku mikorere y’ubuyobozi muri FFF ifite icyicaro i Paris, ku bugenzuzi bwategetswe na minisiteri ya siporo mu Bufaransa.

Raporo y’ubugenzuzi bukuru bw’Uburezi, Siporo n’ubushakashatsi bw’u Bufaransa, yavuze ko Le Graët atagomba kugaruka ku miromo ye kuko “imyitwarire ye ikabije idahuye n’inshingano ze”.

FFF yavuze ko visi-perezida Philippe Diallo azaba perezida w’agateganyo kugeza ku ya 10 Kamena, umunsi inteko ya FFF zongera guteraniraho.

Igihe cye ku buyobozi cyahuriranye no kuvugurura ikipe y’igihugu y’u Bufaransa byayihesheje intsinzi mu Gikombe cy’Isi cya 2018 bikurikirwa no kuza ku mwanya waa kabiri mu Gikombe cy’Isi giheruka muri Qatar, aho batsinzwe kuri penaliti na Argentine.

Ariko ubuyobozi bwe barushijeho kujya mu bibazo mu ntangiriro za Mutarama nyum y’amagambo yavuze kuri Zinedine Zidane ku bijyanye no kuba yaba umutoza utaha w’ikipe y’igihugu.

Ijambo rye ryateje ikibazo abanyapolitiki ndetse n’abantu bakomeye muri siporo barimo rutahizamu w’icyamamare mu Bufaransa Kylian Mbappé, wanenze Le Graët kubera “gusuzugura” Zidane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *