Ububiko bw’umuringa na cobalt bibarirwa agaciro ka miliyari 1.5 y’amadolari ya Amerika byafatiwe muri Repubulika ya Demokarsi ya Congo aho bivugwa ko sosiyete y’Abashinwa, Cmoc, nyiri amabuye y’agaciro yafatiriwe, itari ifite uruhushya rwo kuyohereza hanze .
Inkomoko y’ikibazo, ngo haba harabaye kutumvikana hagati y’Abashinwa n’umufatanyabikorwa, ari we Gécamines, sosiyete ya RDC ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku bijyanye no kwishyura imisoro.
Nk’uko bitangazwa na Gécamines, ngo Cmoc yabeshye kuri réserves y’amabuye y’agaciro yayo kandi ibereyemo iyi sosiyete ya leta miliyari 7,6 z’amadolari y’Amerika y’ibyo iyigomba n’inyungu.
Hejuru y’ibyo, hari kandi ikibazo kijyanye n’ibyagenderwagaho mu masezerano yo kugurisha ibyoherezwa mu mahanga. Ububiko bwahagaritswe ni amabuye yavuye mu kirombe cya Tenke Fungurume cya Cmoc, ikirombe kinini cya cuivre muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibyabaye bishimangira gusa umubano udasobanutse hagati y’abategetsi ba Congo n’amasosiyete y’Abashinwa nk’uko mediacongo.net dukesha iyi nkuru ivuga.
Kugeza ubu, isoko ry’amabuye y’agaciro rya Congo ryiganjemo u Bushinwa bufitemo 80%, ku bufatanye na Générale des Carrières et des Mines (Gécamines) n’abandi bafatanyabikorwa.
Nyuma y’impaka zishingiye kuri raporo iheruka gutangwa n’ubugenzuzi bukuru bw’imari (IGF) kuri ayo “Masezerano y’u Bushinwa”, iyi nkuru nshya ngo igiye kubyutsa izindi mpaka mu minsi iri imbere.
Muri 2017, ikirombe cya Tenke Fungurume cya Cmoc cyacukuwemo toni 215.000, kimwe cya gatanu cy’umusaruro wose wa Congo. Kuva mu mezi umunani ashize, ngo ibintu ntibikegenda ku buryo Cmoc itakibasha kohereza hanze amabuye icukura nk’uko uwavuganye n’uru rubuga ubizi neza avuga.
Icyakora, ikirombe gikomeje gukora ku kigero cyo hasi, kandi imirimo myinshi kuri ubu yibanda ku kubika amabuye acukurwa kugeza igihe imikorere isanzwe izasubukurirwa.


