fqjqyxbxgae2oo5.jpg

Igikombe cy’Amahoro: APR FC yahagamwe na Ivoire Olimpic, Mashami na Police ye bakomeza kwitwara neza

Sangiza iyi nkuru

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yanganyije na Ivoire Olimpic ikina mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda 0-0, mu mukino w’igikombe cy’amahoro.

Hari mu mukino ubanza ya ? mu gikombe cy’amahoro wabaye none tariki ya 1 Werurwe 2023, aho APR FC itari yakoresheje abakinnyi bayo bakomeye yari yakiriye na Ivoire Olimpic maze ikayihagama nubwo hakiri umukino wo kwishyura.

APR FC yari yabanje Mutabaruka Alexandre mu izamu, Nzotanga Dieudonne, Yunusu, Rwabuhihi Placide na Ishimwe Christian mu bwugarizi, Itangishaka Blaise, Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain Bacca mu kibuga hagati, naho Ishimwe Anicet, Manishimwe Djabel na Nizeyimana Djuma basatira izamu.

APR FC yatangiye umukino isatira binyuze cyane cyane kuri Anicet na Djabel ariko irinda iwusoza ikibura igitego gikora icyinyuranyo.

Mu yindi mikino yabaye Police FC yatsinze Sunrise FC yaraye yongerereye umutoza wayo mukuru Seninga Innocent iminsi y’ibihano, ibitego 2 -1 kuri Sitade Gorogota y’i Nyagatare.

Ibitego bya Police FC byaje byihuse cyane kuko ku munota wa mbere gusa, Didier yari yanditse igitego cya mbere ndetse na Danny Usengimana Dany ku munota wa 10 ashyiramo ikindi, mu gihe icy’impozamarira cya Sunrise FC cyatsinzwe na Babuwa Samson ku munota wa 30 w’umukino.

Mu wundi mukino La Jeunesse FC yasezereye Espoir FC yari yakiriye KIYOVU Sports, maze Kiyovu Sports iyitsinda ibitego 3-2.

Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Muhozi Fred witwaye neza cyane atsinda ibitego 2 ku munota wa 27 n’uwa 30 na Iradukunda Jean Bertrand atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 63.

Ku rundi ruhande, kuri Sitade Umuganda ikipe ya Marines FC yari yakiriye Etincelles FC zombi zibarizwa mu karere ka Rubavu.

Uyu mukino waje kurangira Marines FC itsinze Etincelles FC ibitego 3-1. Ibitego bya Marines FC byabonetse mbere butsinzwe na rutahizamu wayo Gitego Artur watsinze ibitego 2, ku munota wa 19 n’uwa 50 naho Nsanzimfura Keddy atsinda ikindi gitego ku munota wa 40 kuri penaliti.

Igitego rukumbi cya Etincelles FC cyatsinzwe mu gice cya kabiri na Bizimana Ibtihadji ku munota wa 77 w’umukino.

Umukino wa kane na wo wabaye none ni uwo Bugesera FC yanganyijemo na Musanze FC ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, 0-0.

fqjqyxbxgae2oo5.jpg
APR FC yananiwe gukura intsinzi kuri Ivoire Olimpic

fqjs4uaxsaugie8.jpg
Police yo ikomeje guhamya ko izatanga akazi gakomeye uyu mwaka

fqie0uqxsaa2do9.jpg
Muhozi Fred yitwaye neza atsinda ibitego 2

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *