Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, mu bubasha ahabwa n’amategeko yazamuye mu ntera abasirikare b’abofisiye 407.
Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo, ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yatangaje ko abo b’ofisiye umugaba w’ikirenga yazamuye mu ntera ari 26 bavuye ku ipeti rya Liyetona bashyirwa ku ipeti rya Kapiteni.
Abandi basirikare 381 bari bafite ipeti rya Su-Liyetona bazamuwe mu ntera bashyirwa ku ipeti rya Liyetona.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


