Ubutegetsi bwa Angola bwemeje ko buherutse kuganira n’abayobozi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC).
Byemejwe na Perezida wa Angola, João Lourenço mu kiganiro cyigariye yagiranye n’intumwa yihariye ya Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Lígia Anjos kuri uyu wa 1 Werurwe 2023.
Anjos yamubajije ati: “Bwana Perezida, mu cyumweru gishize wayoboye inama i Addis Abeba ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo. Utekereza ari ukubera iki n’ubu nta mahoro ari yo?”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasubije Anjos ko impamvu amahoro ataraboneka mu burasirazuba bwa RDC ari uko habayeho kugonga kenshi imyanzuro y’amahoro yafatiwe mu nama zabanje, nk’aho impande zihanganye zanze guhagarika imirwano.
Gusa, Perezida Lourenço yamenyesheje iyi ntumwa yihariye y’iyi radiyo muri Angola ko hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu karere RDC iherereyemo bari kugerageza ibishoboka ngo imirwano yongere ihagarare, hatangire uburyo bwo “gusubiza abarwanyi ba M23 mu buzima busanzwe”.
Agaruka ku nama ya Addis Abeba, Perezida wa Angola yavuze ko mu myanzuro yafatiwemo, igihugu cye cyahawe inshingano yo kuganira n’abayobozi ba M23 ku buryo bakubahiriza umwanzuro wo guhagarika imirwano no gusubira mu birindiro yahozemo mbere, kandi ngo bavuganye tariki ya 28 Gashyantare 2023.
Yagize ati: “Inama ya Addis Abeba yasabye Angola gutangira kuvugana mu buryo butaziguye na M23, hagamijwe kubahiriza amasezerano kuri izi ngingo ebyiri: guhagarika imirwano n’uko abasirikare bayo baguma mu birindiro [bahozemo]. Kuvugana byarakozwe hagati y’ubutegetsi bwa Angola n’ubuyobozi bwa M23. Byatangiye ejo hashize.”
Perezida Lourenço aremeza ko M23 nimara kurekura ibice yafashe, ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zizafata inshingano yo kubigenzura. Ati: “Kenya yo ihafite ingabo, kandi tuzakora ibishoboka iza Tanzania, u Burundi, Sudani y’Epfo na Uganda zikore nk’ibyo.”


