Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko hari ibyo ryashimye umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer byatumye rimusabira kongererwa amasezerano.
FERWAFA iheruka kwandikira Minisiteri ya Siporo isaba ko uriya mutoza w’umunya-Espagne yakongererwa amasezerano, nyuma y’uko amasezerano y’umwaka umwe yari yarahawe muri Werurwe umwaka ushize ari mu nzira zo kurangira.
Nta gihindutse Carlos Alos Ferrer azongererwa amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mutoza agiye kongererwa amasezerano, mu gihe nta mukino n’umwe arabasha guheshamo Amavubi y’u Rwanda amanota atatu mu mwaka wose amaze ayatoza.
Carlos Ferrer yatoje Amavubi imikino ine y’amarushanwa, irimo ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakinnyi bakina iwabo CHAN aho u Rwanda rwabuze itike nyuma yo kunganyiriza na Ethiopia i Dar es Salaam 0-0, mu mukino wo kwishyura rugatsindwa igitego 1-0 kuri Stade Huye.
Yatoje kandi imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika irimo uwo Amavubi yanganyijemo na Mozambique igitego 1-1 kuri Stade ya Soccer City muri Afurika y’Epfo tariki 1 Kamena 2022, ndetse n’uwo yatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 kuri Stade Abdoulaye Wade yo mu Mujyi wa Dakar.
Umukino wonyine Amavubi yashoboye kubonamo intsinzi ni uwa gicuti yatsinzemo Sudani igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yabwiye Radio Rwanda ko mu masezerano y’umwaka umwe uriya mutoza yari yarahawe hari intego yari yarahawe, gusa hakaba hari izitarabashije kugerwaho kubera impamvu zitandukanye zirimo ingengabihe ya CAF y’imikino yo gushaka itike ya CAN yagiye ihindagurika.
Yavuze ko kuba ingengabihe yarigijwe inyuma byatumye FERWAFA itabasha kubona uko isuzuma umusaruro we ari na wo wagombaga kugena niba imwirukana cyangwa ikamwongerera amasezerano.
Muhire yavuze ko ku rundi ruhande nta kinini FERWAFA ifite cyo kunenga ku myitwarire y’Amavubi.
Yakomeje agira ati: “Mu yindi myitwarire isanzwe, mu mikinire, mu buryo ategura ikipe y’Igihugu, mu buryo adushakiramo abakinnyi batandukanye b’Abanyarwanda bari hirya no hino n’uburyo abakurikirana,…harimo na Conditions z’imikorere. Uretse kuvuga ko umuntu umuhaye akazi umwifuzaho ibi n’ibi, na we hari ibyo aba akwifuzaho.”
“Hari n’ibyo rero ashobora koroshya kugira ngo mukorane yaba amabwiriza y’imibanire n’imikoranire, ayo twebwe tumuha mu buryo bwacu, mu bushobozi na we akaba ashobora kujyana na yo, ubwo icyo gihe nanone bigatuma mu mihigo tumusaba na we yemera kuyihigira. Ibyo byose biri mu byatumye mu isuzuma tubona y’uko nka komite nyobozi ya FERWAFA twamusabira kongererwa amasezerano kugira ngo akomeze imirimo ye azanabashe kugera ku ntego ndetse n’imihigo twari twaramuhaye.”
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yavuze ko icyo bifuza ku mutoza Carlos AlĂłs ari ukongera guha intsinzi Ikipe y’Igihugu Abanyarwanda bakongera kumwenyura, ariko by’umwihariko hakifuzwa ko yafasha Amavubi kubona itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri CĂ´te d’Ivoire.


