Perezida Putin arashinja Ukraine kugaba igitero cy’iterabwoba ku butaka bw’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko ku wa Kane itsinda ry’abicanyi bo muri Ukraine ryinjiye mu karere ko ku mupaka k’u Burusiya maze rirasa abasivili mu “gikorwa cy’iterabwoba” .

Guverineri w’akarere ka Bryansk yavuze ko “abicanyi bavuye muri Ukraine” barashe ku modoka y’abasivili i Lyubechane, umudugudu wo ku mupaka, bahitana abagabo babiri ndetse n’umuhungu w’imyaka 10 arakomereka.

Kyiv (umurwa mukuru wa Ukraine) yahakanye yivuye inyuma ikirego cy’u Burusiya.

Ibyabaye bivugwa ntabwo byigeze bigenzurwa mu bwigenge nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Mykhaylo Podolyak, umujyanama wa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yanditse ku rubuga rwa twitter ko ari “ubushotoranyi nkana bushaje”. Ati: “U Burusiya burashaka gutera ubwoba abaturage babwo kugira ngo basobanure neza impamvu y’igitero cyagabwe ku kindi gihugu”.

U Burusiya bwigeze n’ubundi gutangaza mbere ko ibitero bya misile bya Ukraine na drone byibasiye uduce two ku mupaka tw’u Burusiya, harimo n’akarere ka Bryansk. Ariko nta makuru yigeze yemeza ko ingabo za Ukraine zinjiye ku butaka bw’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *