Perezida Yoweri Museveni asanga Abagande ari abanebwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye umuryango w’ubucuruzi wo muri Afurika y’Epfo ko abaturage ayoboye mu myaka hafi mirongo itatu ari abanebwe. Yabivuze ubwo yagaragazaga amahirwe yo gukora ubucuruzi muri Uganda .

Museveni, wari mu nama we na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa i Pretoria, yavuze ko umwuka mwiza w gukoreramo muri Uganda utuma bidakenewe ko umuntu akora cyane.

Ati “… twe kuri ekwateri … dufite ibihe bibiri by’imvura, niyo mpamvu Abagande ari abanebwe … kuko ubuzima buraboroheye cyane. Ntugomba gukora cyane. Ndetse n’umupfapfa ashobora kubaho muri Uganda, ”

Iyi nama yatambutse kuri SABC TV, televiziyo y’igihugu muri Afurika yepfo.

Amagambo ya Perezida Museveni yakurikiwe n’amagambo yatangajwe n’abamwakiriye, barimo Perezida Ramaphosa.

Mu bikorwa bye byo mu mahanga ndetse no mu karere, Museveni yagiye akunda, nta bimenyetso bifatika atanze nk’uko bitangazwa na Daily Monitor, gushinja Abagande kuba abanebwe imbere ya bagenzi babo mu b’abacuruzi.

Ni mu gihe Global Entrepreneurship Monitor yigeze gutangaza ko Abagande baza ku mwanya wa mbere mu bantu bafite ba rwiyemezamirimo benshi ku Isi.

Abagande kandi bagaragaye nk’abayobozi beza mu byiciro byinshi ku rwego rw’akarere ndetse n’amahanga, harimo no mu bigo by’amasosiyete yo muri Afurika yepfo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *