Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gutegura imyigaragambyo yo kwamagana icyo yita ‘umugambi wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa Congo na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda’ kuri RDC.
Fayulu mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru yavuze ko iriya myigaragambyo karundura izaba ku wa 11 Werurwe 2023.
Uyu munyapolitiki w’ihuriro LAMUKA rigizwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, avuga ko intambara Ingabo za Congo (FARDC) zirimo n’inyeshyamba za M23 ari umugambi Tshisekedi ngo yaba ahuriyemo na Perezida Paul Kagame, mu rwego rwo gucamo ibice Congo.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Iyi ni yo mpamvu tuvuga ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha (ku wa 11 Werurwe), tuzakora urugendo mu rwego rwo kwerekana ko tutemera igitero cy’u Rwanda kuri RDC. Tugiye gukora urugendo twamagana umugambi wa Tshisekedi na Kagame. Tuzakora urugendo tubwira Ingabo za EAC zaje hano ko Congo itari mu burasirazuba bwa Afurika ko ahubwo iri muri Afurika yo hagati.”
Martin Fayulu avuga ko hari imikoranire Tshisekedi yaba afitanye na Perezida Paul Kagame, mu gihe uyu wa mbere ashinja mugenzi we w’u Rwanda gushoza intambara ku gihugu cye binyuze mu mutwe wa M23. Tshisekedi kandi amaze igihe avuga ko Perezida Paul Kagame ko ari we mwanzi Congo ifite.
Perezida w’u Rwanda ku rundi ruhande asanga kuba mugenzi we wa Congo amaze igihe ashyira ibirego ku Rwanda biri mu rwego rwo kurushakaho urwitwazo, nyuma yo kunanirwa kubahiriza inshingano ze nk’Umukuru w’igihugu.
Fayulu ku rundi ruhande avuga ko intambara y’amagambo abakuru b’ibihugu byombi bamaze iminsi baterana iri mu rwego rwo kuyobya uburari.
Uyu mugabo watsinzwe na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2018, yavuze ko iriya myigaragambyo yo mu cyumweru gitaha izaba n’umwanya wo gusaba umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gucyura abarwanyi ba FDLR bari muri Kivu.
Ni abarwanyi u Rwanda rumaze igihe rugaragaza nka nyirabayazana y’umwuka mubi uri hagati yarwo na RDC, bijyanye no kuba bamaze igihe bakorana n’Ingabo za Leta yayo.



One Response
Martin Fayulu yateguye imyigaragambyo karundura ‘yo kwamagana Tshisekedi na Kagame’
ariko fayuru, ubwo se uragirango wongere kwiyamamaza?waratsinzwe nubundi uzongera utsindwe, erega nta president muzima muteze kugiraho muri RDC?Nidatora KATUMBI muzahagarike amatora, kuko nubwo muri kumurwanya ariko araruta abandi bose bari gushaka ubuyobozi, ko mwese muri nta mumaro ubundi mwaretse igihugu kikigenda cy mukazanamo abanyamahanga bakabategeka ko mwese abanyekongo mwananiwe ko aribyo Macro yamye ababwira>Yooo ariko macro namukunze ati cyabitama burya 2018 yabonye amajwi 18%?twari abana ntitwarabukwa naho nuko byagenze?Kabila niyo mpanvu ubu yifuza gusubiraho?We azabona angahe?cyabitama reka abure ubenge nuko atatowe ayo nayo mumuryango we HHHHHHHHHHEEEEEE karabaye koko.