Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yamaze kugera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Macron yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, ahakirirwa na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde wari kumwe na Minisitiri Christophe Lutundula w’Ububanyi n’Amahanga cyo kimwe na Patrick Muyaya w’itangazamakuru ndetse n’itumanaho.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Perezida Emmanuel Macron yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Afurika yo hagati, aruhera muri Gabon aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Ali Bongo mbere yo kurukomereza i Luanda muri Angola n’i Brazzaville muri Repubulika ya Congo.
Kuri uyu wa Gatandatu byitezwe ko ari bwo abonana na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa bakagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byitezwe ko biza kwibanda ku ngingo zirimo ubufatanye hagati ya Paris na Kinshasa, gusa binitezwe ko abakuru b’ibihugu byombi bataza kurenza ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo aho Ingabo z’icyo gihugu zikomeje imirwano n’inyeshyamba za M23.
U Bufaransa nk’igihugu gisanzwe gifitanye imigenderanire myiza n’u Rwanda buri mu bashyirwa mu majwi n’abanye-Congo babushinja gufatanya n’u Rwanda guha inkunga uriya mutwe.
Ibi biri mu byanatumye mbere y’uko Perezida Macron agera i Kinshasa bamwe mu batuye muri Congo bigaragambiriza uruzinduko rwe muri iki gihugu.
Urugero ni nk’i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho abigaragambya banatwitse ibendera ry’u Bufaransa.
Perezida Macron mbere yo guhaguruka mu gihugu cye aza ku mugabane wa Afurika yabajijwe niba hari icyo u Bufaransa bwaba buteganyiriza u Rwanda nyuma yo kwemeza ko rufasha M23, asubiza ko “ubumwe bw’Abanye-Congo, imipaka y’igihugu cyabo n’ubwigenge bwacyo bigomba kubahwa nta mpaka.”
Macron yunzemo ko intambara iri kubera muri RDC yahagarara mu gihe imyanzuro yafatiwe i Nairobi n’i Luanda yakubahirizwa, kandi u Rwanda na RDC bikaganira hashingiwe ku murongo washyizweho.
Ni amagambo yatumye yibasirwa na bamwe mu banye-Congo bamushinja kwanga kwamagana u Rwanda badahwema gushyira mu majwi barushinja gushoza intambara ku gihugu cyabo.


