Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yasabye abanye-Congo kureka gushakira nyirabayazana w’ibibazo igihugu cyabo gifite hanze yacyo, ababwira ko igisubizo gifitwe na bo ubwabo.
Hari mu kiganiro Perezida Macron yagiranaga n’itangazamakuru ry’i Kinshasa muri Congo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023.
Aha i Kinshasa Macron ahari kuva mu ijoro ryakeye, mu ruzinduko rw’akazi ari kuhagirira.
Ni uruzinduko Perezida w’u Bufaransa yakoze mu gihe Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zimaze igihe mu mirwano n’inyeshyamba za M23 zigaruriye ibice bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abanye-Congo kugeza kuri Perezida wabo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi bashinja u Rwanda kuba ari rwo ngo rwaba ruha ubufasha uriya mutwe, ku mpamvu bavuga ko ari izo kugira ngo basahure amabuye y’agaciro y’igihugu cyabo.
Tshisekedi ubwo yari kumwe na Perezida Emmanuel Macron yamusabye gutanga umusanzu we mu gusabira u Rwanda ibihano.
Ni Macron wamaganye umutwe wa M23 n’abawuha ubufasha yemeje ari benshi, gusa yirinda gushyira mu majwi u Rwanda nk’uko abanye-Congo babyifuzaga.
Perezida Emmanuel Macron ahubwo yababwiye ko badakwiye gushakira abo bashyiraho ibyaha hanze y’igihugu cyabo mu gihe bo ubwabo bamaze imyaka 29 barananiwe kugarura ubusugire bw’igihugu cyabo.
Yagize ati: “Kuva mu 1994, si ikosa ry’u Bufaransa kandi ndisegura kuba mbivuze mu magambo adaseguye nk’aya, ariko mwananiwe kurinda ubusugire bw’igihugu cyanyu. Haba mu gisirikare, mu mutekano ndetse n’imiyoborere y’igihugu cyanyu. Rwose ni ko kuri. Ntimukwiye gushakira abanyabyaha hanze.”
Perezida Macron kandi yijeje abanye-Congo ko igihugu cye cyiteguye gukomeza kubaherekeza mu rugendo rwayo rw’amahoro.


