Ubusanzwe abasora batuye mu karere ka Burera bafite imisoro bakurikirana binyuze mu ikoranabuhanga rya interineti bizwi nko kudekarara babikoraga bagana abakozi b’irembo gusa. Kuri ubu ariko akarere ka Burera kavuga ko hari amasezerano yamaze gusinywa hagati y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro n’ikompanyi yitwa “infinity business company” izashyira abakozi batatu muri buri murenge bazajya basanga umuturage aho akorera.
Abasora bavuga ko hari ubwo bahuriraga ku mukozi w’irembo ari benshi, bamwe bakamara igihe bakora urugendo inshuro zirenze imwe bajya gushaka iyo service. Kalisa Jean Claude umwe mu bacuruzi bakorera ubucuruzi muri santeri ya Kirambo mu murenge wa Rusarabuye aragira ati ”hari igihe njya ku mukozi w’irembo nk’ishuro eshatu nsanga nta connection cyangwa abantu ari benshi.rimwe na rimwe abakiliya barangura ibicuruzwa iwanjye baza bakambura urumva ibyo ni igihombo mba mpuye na cyo. Nibura babatwegereye byadufasha kudasiragira dukora ingendo za hato na hato n’ibyo bihombo bikavaho”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence avuga ko mu rwego rwo korohereza abaturage gukoresha ikoranabuhanga cyane ku bijyanye no gukurikirana imisoro hari amasezerano ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyagiranye na infinity business company ku bufatanye n’ako karere.
Aragira ati” mu rwego rwo korohereza abaturage bacu ikigo cy’imisoro n’amahoro cyagiranye amasezerano na kampani yitwa infinity business kampani izashyira abandi bakozi bo gufasha abantu kudekarara. ni ukuvuga ngo infinity business company tugiye gukorana kuburyo muri buri murenge hazaba hari aba agent batatu kandi bagasanga umuturage aho ari ”.
Ubusanzwe, bamwe mu bacururiza hirya no hino mu gihugu usanga bavuga ko uburyo bwo kudekarara hifashishijwe ikoranabuhanga bitoroheye buri wese kuko usanga hari abatajijukiwe n’uburyo bikorwamo. Ubuyobozi bwa Burera buvuga ko gukorana na Infinity Business Company bizafasha abacururiza muri aka karere kudekarara mu buryo buboroheye.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TWARABANYE Venuste
Â


