fqdfh52xsaakzmr.jpg

Abasirikare b’Abarundi bagomba koherezwa i Masisi bageze i Goma – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 5 Werurwe 2023, abasirikare mirongo bo mu gisirikare cy’u Burundi bageze mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bagejejwe n’indege y’Igisirikare cya Kenya .

Izi ngabo zahageze mu rwego rwo gukomeza gushyiraho ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, zigamije kujya hagati y’impande zihanganye hagati ya FARDC na M23, ngo imirwano ihagarare hakurikire inzira y’ibiganiro.

fqdfh52xsaakzmr.jpg

Nk’uko byatangajwe na Gen. Emmanuel Kaputa, umuyobozi wungirije w’ingabo z’akarere, ngo inshingano z’abo basirikare b’Abarundi ni ukureba niba imirwano ihagarara hagati y’ingabo za FARDC na M23 no kugira uruhare mu kuva kwa M23 mu bie yigaruriye nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ivuga.

Gen. Kaputa yongeyeho ko bamwe muri abo basirikare bahageze mu ndege abandi bazahagera baciye mu muhanda banyuze mu Rwanda.

fqdfhumxwaesrbb.jpg

Nyuma yo kuhagera, aba Burundi bazaherezwa mu midugudu yo muri Teritwari ya Masisi igenzurwa n’inyeshyamba za M23 kuva mu byumweru byinshi bishize.

fqdfguhwaaqzjo_.jpg

Abasirikare b’u Burundi bahasanze Abanyakenya, basanzwe bari muri Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Gushyingo 2022. Abandi basirikare b’Abarundi bamaze koherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kurwanya inyeshyamba za Red Tabara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *