Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Kabanda Gilbert, yinubiye abasirikare bari mu mutwe w’ingabo w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba uzwi nka EACRF.
Mu nama y’abaminisitiri ya 89 yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi mu buryo bw’ikoranabuhanga tariki ya 3 Werurwe 2023, Minisitiri Kabanda muri raporo yakoze, yavuze ko “ingabo z’u Rwanda zitagihishira ukwinjira ku bwinshi” ku butaka bw’igihugu cyabo.
Minisitiri Kabanda yabwiye Tshisekedi n’abaminisitiri bagenzi be ko ibi byose biba ingabo zo muri EACRF zibibona, ariko ntizigire icyo zibikoraho. Ati: “Ntacyo ingabo za EAC ziri aha hantu zibikoraho.”
Ikirego cyo kohereza ingabo ku butaka bwa RDC kigibwaho impaka n’ibihugu byombi, kuko u Rwanda rubihakana kenshi, rusobanura ko ikiriho ari intambara y’ingabo z’igihugu cy’abaturanyi n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bityo ko nta nyungu rwakura mu kuyigiramo uruhare.



