Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko niyongera gutorerwa uyu mwanya mu mwaka w’2024, azahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine mu munsi umwe, nta wundi ubimufashijemo.
Trump yabitangarije mu mujyi wa Maryland tariki ya 4 Werurwe 2023 ubwo yari mu nama ngarukamwaka ihuriza hamwe abanyapolitiki batandukanye izwi nka CPAC.
Yabwiye abanyapolitiki bagenzi be ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri aya matora kandi ko nayatsinda, mbere y’uko akandagira mu biro (Oval Office), azabanza guhagarika iyi ntambara.
Yagize ati: “Mbere yuko nagera muri Oval Office, nzahagarika intambara mbi y’u Burusiya na Ukraine. Bizakorwa byihuse. Nzakemura ikibazo kandi mu buryo bwihuse. Kandi ntibizatwara igihe kirenze umunsi. Nzi icyo navugana na buri wese. Nabanye na bo neza cyane.”
Kuri Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, Trump yagize ati: “Nabanye neza na Putin n’ubwo ari njye warangije ihombo rye. Mwibuke, bavuze ngo Trump ari guha u Burusiya byinshi. Mu kuri? Putin yarambwiye ati ‘Niba uri inshuti yanjye, ntabwo nshaka ko ubona ikuzimu nk’umwanzi wanjye’. Ariko mpagaze hano nk’umukandida rukumbi ubahaye iri sezerano.”
Trump abona iyi ntambara y’u Burusiya na Ukraine idakumiriwe, ishobora kubyara intambara ya gatatu y’Isi, bityo ko we azayikumira. Ati: “Nzakumira kandi mu buryo bworoshye intambara ya gatatu y’Isi, byoroshye cyane.”
Si ubwa mbere Trump ateguje ko aziyamamariza umwanya wa Perezida. Ni nyuma y’aho atsinzwe na Joe Biden mu y’ubushize yabaye mu Gushyingo 2020.


