Mukura VS yatumiye abakunzi b’umupira w’amaguru mu mukino wo kwishyura wa ? cy’Ikombe cy’Amahoro izakiramo Rutsiro FC by’umwihariko abamotari, abanyonzi, abanyeshuli n’abagore n’abakobwa.
Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo, yatanze poromosiyo ku bifuza kureba umukino uzayihuza na Rutsiro FC kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.
Mu butumwa yanjujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yakanguriye abantu kuza ari benshi ndetse inahamya ko abamotari, abanyonzi, abanyeshuli bafite amakarita y’ishuri n’abagore n’abakobwa bazinjirira ubuntu ku mukino Mukura VS izakiramo Rutsiro FC, mu mikino yo kwishyura ya ? cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro 2023.
Mu mukino ubanza Mukura VS yari yatsinze iyi Rutsiro FC kuri Sitade Umuganda ibitego 2-1. Ibi bitego byari byatsinzwe na Mico Justin ku munota wa 30 na Mahoro Fidele ku wa 36.


