Umutoza Erik Ten Hag wa Manchester United yahaye abakinnyi be igihano kibashengura imitima, nyuma yo kwandagazwa na Liverpool ku cyumweru gishize yabanyagiye ibitego 7-0.
Ikinyamakuru The Mirror cyanditse ko uriya mukino wabaye ku Cyumweru gishize ukirangira, Ten Hag yategetse abakinnyi be kwicara mu rwambariro nta gukopfora ubundi bakumva uko bagenzi babo ba Liverpool ndetse n’abafana barimo bishimira intsinzi.
Uyu mutoza w’Umuholandi ngo yabwiye abakinnyi be ko kumva abakinnyi ba Liverpool babakina ku mubyimba bigomba kubatera umuhate wo kutazongera kwandagazwa na rimwe mu buryo nk’ubwo Liverpool yabandagajemo.
Abakinnyi barimo Bruno Fernandes, Marcus Rashford, Casemiro na Raphael Varane bari mu bagaragaje ipfunwe n’ikimwaro cyinshi ubwo bumvaga buryi ki Liverpool ibakina ku mubyimba.
Marcus Rashford mu butumwa aheruka kwandika kuri Twitter ye yavuze ko ari ibishoboka uriya mukino wagahise wongera gukinwa, hanyuma we na bagenzi be bagahita basubiza ibintu ku murongo.
Ten Hag wari warakaye cyane kandi ngo yatonganyije cyane abakinnyi be nyuma yo gutuma Manchester United yesa umuhigo mubi yaherukaga kwesa mu 1931 ubwo na bwo yanyagirwaga na Huddersfield Town ibitego 7-0.
Ngo yababwiye ko iyo biza kuba bishoboka batari gusubira i Manchester batwawe na bisi y’ikipe, ko ahubwo iyo biza kuba byashobokaga bari kugenda mu modoka zimwe n’abafana bari barakajwe cyane no kwishyura amafaranga yabo bakaza kureba ikipe yabo yandagazwa.
Uyu mutoza kandi yatonganyije abakinnyi be ubwo bitabiraga imyitozo i Carrington ku wa Mbere, abasaba gukomeza kwisuzuma.


