Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, baganiriye ku masezerano yo kohereza abimukira yakomwe mu nkokora n’inkiko kugeza ku rwo ku mugabane w’Uburayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bisobanura ko Perezida Kagame na Sunak bavuganiye ku murongo wa telefone kuri uyu wa 6 Werurwe 2023.
Aba bayobozi biyemeje gukomeza gukorana kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabyemeje biti: “Abayobozi bombi biyemeje gukomeza gukorana kugira ngo ubu bufatanye bushyirwe mu bikorwa neza.”
Iruhande rw’ibi, Perezida Kagame na Sunak baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) gikomeje gufata intera ndende, n’uruhare rw’amahanga mu kugikemura.
Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yashyizweho umukono tariki ya 24 Mata 2022. Arebana no kohereza by’agateganyo abimukira binjira muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi mu buryo butemewe n’amategeko, hamwe n’ubufatanye mu iterambere.


