Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yongeye gushimangira ko Guverinoma ya Congo idateze kugirana imishyikirno n’umutwe wa M23 mu gihe kuri uyu wa Kabiri, itariki 7 Werurwe, biteganyijwe ko uyu mutwe ugomba guhagarika imirwano ukanatangira kuva mu bice wigaruriye nk’uko wabyemereye Perezida wa Angola .
Ni mu kiganiro yagiraye na Top Congo FM kuri uyu wa Mbere, aho yabajijwe ku ruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron no ku myitwarire y’u Bufaransa imbere y’icyo bita ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri RDC.
“Ntabwo turi abanzi b’u Bufaransa. Duhuriye kuri La Francophonie”, uyu ni Minisitiri Lutundula.
Yakomeje agira ati: “U Bufaransa ni umwe mu bafata ibyemezo mpuzamahanga. Ni ngombwa ko habaho urubuga rwo kuganiriramo kugira ngo batubwire ukuri twizeye ko tuzumvikana. Ubu bwumvikane bugomba gutuma habaho kumvikana ku cyo gukora. Nyuma yaho, u Bufaransa buzashobora gukosora ibintu, ”
Ku kijyanye n’umutwe wa M23, Minisitiri Lutundula yongeye gushimangira ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo idateze kugirana imishyikirano na wo.
Ati “Reka Abanyekongo babimenye, ndavuga mu izina rya Perezida wa Repubulika: ntituzaganira n’itsinda ry’abantu bafashe intwaro bagatera Repubulika, bakavana mu byabo ku gahato abenegihugu barenga 500.000 baba mu bihuru, mu buryo butari ubwa kimuntu”.
Yongeyeho ati”Ahari, uko byagenda kose, uyu munsi, ntibishoboka. Niba utinyutse kubikora, uzabwira iki ejo cyangwa ejobundi abandi Banyekongo bageragezwa n’aya mahirwe”,


