Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres ari mu nzira yerekeza i Kyiv kubonana na Perezida Volodymyr Zelensky nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga .
Mu gitondo cy’uyu munsi Zelensky akaba yavuze ko igisirikare cya Ukraine kizohereza ingabo mu mujyi wa Bakhmut wagoswe n’ingabo z’u Burusiya, ahakana amakuru yari yaravuzwe mbere ko ingabo za Ukraine zishobora kuba zitegura kuhava.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yerekeje muri Ukraine guhura na Perezida Volodymyr Zelensky, mu rugendo rwe rwa gatatu kuva u Burusiya bwatera, nk’uko umuvugizi we yabitangaje.
Mu ijambo rye, Stephane Dujarric yagize ati: “Umunyamabanga mukuru yamaze kugera muri Pologne mu nzira yerekeza muri Ukraine.”


