Nyamasheke: Umunyeshuri wa kaminuza yarohamye mu Kivu

Sangiza iyi nkuru

Mugisha Ngabo Aimé wari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic iherereye mu karere ka Nyamasheke, yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa.

Uyu musore wari ufite imyaka 20 y’amavuko akomoka mu murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze. Yigaga ubuvuzi muri iriya Kaminuza.

Ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga ni bwo yarohamye mu kiyaga cya Kivu, mbere y’uko umurambo we uboneka ku wa Gatanu bigizwemo uruhare na Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi.

Mugisha wigaga mu mwaka wa mbere yarohamye ubwo we na bagenzi be bari bajyanye koga.

Umwe muri bagenzi be bari bamaze igihe bajyana koga avuga ko “yarimo agenda acika intege” bibaye ngombwa ko bajya kumutabara birangira bananiwe kumurohora.

Amakuru atangwa n’umuryango wa nyakwigendera avuga ko kuri uyu wa Gatandatu ari bwo ashyingurwa mu irimbi rya Gacaca, kuri Mukungwa.

Ni nyuma y’igitambo cya Misa yo kumusabira giturirwa muri Cathédral ya Ruhengeri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *