Rayon Sports yisubiriye ku cyemezo cyo kwivana mu Gikombe cy’Amahoro yaherukaga gufata

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yisubiriye ku cyemezo cyo kwivana mu Gikombe cy’Amahoro yaherukaga gufata, yemera gusubira muri iri rushanwa.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yari yatangaje ko ivuye mu Gikombe cy’Amahoro, kubera icyo Uwayezu Jean Fidèle usanzwe ari Perezida wayo yise akajagari kari mu mitegurire ya ririya rushanwa.

Uwayezu yabwiye abanyamakuru ati: “Nka Rayon Sports turifuza ko amategeko y’ubuyobozi aciye mu mucyo yajya yubahirizwa, ibyo badutuyeho ntitwabishobora, Igikombe cy’Amahoro ubuyobozi bwafashe icyemezo cy’uko ikipe ya Rayon Sports bukiyikuramo. Twandikiye FERWAFA twabibamenyesheje, ubwo abo twari gukina bakomeze, uko bazabigenza ni bo bakuzi.”

Ku wa Gatatu Rayon Sports yagombaga kwakira Intare FC kuri Stade ya Bugesera, mu mukino wo kwishyura wa ? cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro. Ni nyuma y’ubanza yari yaratsinzemo iriya kipe yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 2-1.

Rayon Sports yari yafashe icyemezo cyo gusezera nyuma yo kubwirwa ko uyu mukino ku ikubitiro wagombaga kubera kuri Stade ya Muhanga utakibaye habura amasaha abiri ngo ube.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamenye amakuru y’uko umukino utakibaye mu gihe abakinnyi bari mu modoka bava mu mujyi wa Kigali bajya gukina na Intare FC.

FERWAFA mu butumwa yari yageneye amakipe yombi yari yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo kwimurira uriya mukino kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo gusanga Stade ya Bugesera yari kwakira imikino ibiri ku wa Gatatu, kandi nta matara igira ku buryo yashoboraga kwitabazwa mu gihe byari kuba ngombwa ko hiyambazwa iminota ya kamarampaka.

Perezida Uwayezu Jean Fidèle mu kiganiro n’itangazamakuru yari yavuze ko gukinisha iyi kipe ku wa Gatanu kandi ifite undi mukino wa shampiyona izahuriramo na AS Kigali ku Cyumweru ari nko kuyinaniza kugira ngo itakaze imikino yombi.

Ati: “Urankinisha ku wa Gatanu, unkinishe ku Cyumweru, ibyo bihatse iki? Iyo mikino ni iyihe? Amategeko yubahirizwe. Twe twabaye tubabwiye ngo icyo cyemezo mwafashe turi kujya ku kibuga nticyitwemerera gukomeza.”

Yunzemo ati: “Nibaza bakatubwira ko hari ukundi byagenda tuzabireba, nibatubwira ngo turabahannye, tuzabyemera. Tugomba kwiga.”

Rayon Sports mu ibaruwa Perezida wayo yandikiye FERWAFA Kuri uyu wa Gatanu, yayimenyesheje ko bemeye gusubira mu Gikombe cy’Amahoro “nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye n’ubwa FERWAFA” bukishimira imyanzuro yabifatiwemo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe n’aho umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sports na Intare FC yari ikomeje kuyitegura uzabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *