Kuri uyu wa Kane ushize, abapolisi bo mu Karere ka Bushenyi mu burengerazuba bwa Uganda bataye muri yombi abashinzwe umutekano babiri bakorera Ruhama Veterans Uganda Ltd, bazira kurasa no kwica umwarimu wo mu shuri ribanza .
Uyu mwarimu ni Onan Muramira w’imyaka 47, utuye mu kagari ka Nyakabingo1, paruwasi ya Rushinya, Umurenge wa Kakanju mu Karere ka Bushenyi.
Marcial Tumusiime, umuvugizi mukuru wa polisi ya Bushenyi, yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse uryamye kuri sitasiyo ya lisansi wambaye imyenda yacitse, bikaba byerekana ko mbere y’iraswa habaye guhangana.
Ati: “Ibi byabereye kuri sitasiyo ya lisansi ya Katungu iherereye mu kagari ka Bugomora, mu gice cya Ishaka. Biravugwa ko aba barinzi bakekaga ko Muramira ari umujura wa batiri y’imodoka bakamurasa mu gatuza.”
Yavuze ko abakekwaho icyaha ari; Darius Ashaba-Aheebwa w’imyaka 28 na Brian Mugarura w’imyaka 23 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ishaka mu gihe iperereza rigikomeje nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.
Joseph Nuwamanya w’imyaka 58, umwe mu bayobozi mu kigo cy’umutekano yagejeje kuri polisi iki kibazo avuga ko nyakwigendera yarashwe nyuma yo gutongana n’abashinzwe umutekano.
Ati: “Babanje gutongana na nyakwigendera maze haba imirwano mbere yo kumurusha intege no kumurasa mu gatuza. Yapfiriye aho ”.
Abapolisi bagiye aho byabereye, bafashe imbunda ya AK-47 yakoreshejwe, bajyana umurambo mu ivuriro rya Kampala International Teaching Hospital kugira ngo ukorerwe ibizamini.


