Angola igiye kubimburira ibindi bihugu bya SADC mu kohereza ingabo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, Angola yatangaje ko igiye kohereza itsinda rishinzwe gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ry’Ingabo za Angola (FAA), muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) .

Nk’uko amakuru yatangajwe ku rukuta rwa Perezidansi ya Repubulika, kuri Facebook, “intego nyamukuru y’iri tsinda ni ukurinda ibice biherereyemo M23 ndetse no kurinda abanyamuryango b’itsinda ry’ubugenzuzi rishinzwe gukurikirana niba ihagarikwa ry’imirwano ryubahirizwa.

Umukuru w’igihugu cya Angola, João Lourenço, ayoboye Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) kandi ni n’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo kiri hagati y’u Rwanda na RDC.

Inyandiko yashyizwe ahagaragara ivuga ko Angola yafashe iya mbere kugira ngo imenyeshe abayobozi b’akarere iki cyemezo, mu rwego rwo guhuza ibikorwa hagati y’inzira y’amahoro ya Luanda na Nairobi, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAS).

Nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko, Perezida wa Repubulika ya Angola aakaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo za Angola, azabanza gusaba uruhushya Inteko ishinga amategeko kugira ngo ibyo bigerweho.

Inyandiko yibutsa ko icyemezo cya Repubulika ya Angola cyabanjirijwe n’inama n’abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko nta bisobanuro birambuye ku mubare w’ingabo zizoherezwa.

Ku ruhande rwe, umunyapolitiki Moise Katumbi, Perezida w’ishyaka Ensemble pour la République, yakiriye neza kuba Perezida Lourenço agiye kohereza ingabo za Angola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abinyujije kuri twitter, Katumbi yagize ati “Itangazo ry’uruhare rwa Angola mu kugenzura gusubira inyuma kwa M23 ni inkuru nziza isubiza icyifuzo cyacu cyo kubona amaherezo umufatanyabikorwa w’ingenzi kandi utabogamye ushyigikira FARDC mu nshingano zayo zo kugarura amahoro n’ubusugire bw’imipaka ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.” .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *