Afurika y’Epfo yongeye kujya mu cyunamo cy’urupfu rw’ikindi cyamamare nyuma y’urupfu rw’umurperi AKA mu minsi ishize .
Umuraperi n’umwanditsi w’indirimbo Costa Tsobanoglou uzwi cyane ku izina rya Costa Titch yaguye ku rubyiniro ahita apfa mu iserukiramuco ry’umuziki ryaberaga i Johannesburg.
Mu mashusho yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryakeye ku wa Gatandatu, uyu musore w’imyaka 27 yarimo akora igitaramo kuri stage maze aragwa ubwo yaririmbaga imwe mu ndirimbo ze.
Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko yahise abyutswa n’abashinzwe umutekano we akomeza gukora ariko yongera kugwa kandi kuri iyi nshuro ntiyongera guhagarara.
Abantu bagaragaye bihuta bagergeza kumufasha. Costa yaririmbaga mu iserukiramuco rya muzika rya Ultra South Africa.
Urupfu rwe ruje nyuma y’ukwezi kumwe nyuma undi muraperi, SA Kiernan Forbes, uzwi ku izina rya AKA arasiwe i Durban.
Costa yari aherutse kugirana amasezerano na Konvict Kulture ya Akon.
Hamwe n’indirimbo nka “Big Flexa,” “Nkalakatha,” na “Kora,” Titch yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu njyana ya Amapiano.


