Kuri iki Cyumweru, umurambo w Gen. (Rtd) Marcel Gatsinzi wagejejwe mu Rwanda uvanwe mu Bubiligi, aho yapfiriye yaragiye kwivuza .
Umurambo we wakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali n’umuryango we, ndetse na minisitiri w’ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, abajenerali n’abandi basirikare bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda.
Imihango yo gushyingura n’igihe izabera biztangazwa nyuma nk’uko bigaragara kuri twitter ya minisiteri y’ingabo.
Gen Marcel Gatsinzi yayoboye mu myanya itandukanye mu Ngabo no muri Guverinoma, aho yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2002 kugeza mu 2010, aba na Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura Impunzi kuva mu 2010 kugeza mu 2013.
Gen Marcel Gatsinzi yavukiye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille. Akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.
Yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare “Ecole Supérieure d’Officiers Militaires (ESM)”, ahavana ipeti rya Lieutenant mu 1970.

Kubera ubuhanga bwe, yahawe akazi akajya ahugura abandi basirikare ndetse bituma nawe abona amahugurwa menshi yaherewe mu Bubiligi hagati ya 1971-1976 mu Ishuri ryigisha iby’Intambara “Institut Royale Supérieure de Défense” aho yavanye ubumenyi bwo kuyobora ingabo.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatsinzi yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w’Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare “ESO” (Ecole des Sous-Officiers) ryari muri Komini ya Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye.
Imirimo ya mbere yahawe muri RDF ni ukuba Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka mbere yo kugirwa Umuyobozi wa Military Police n’uw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS. Iki gihe yari afite ipeti rya General Major.
Mu 2004 Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti. Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 45 mu gisirikare.


