RDC: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Depite Mwangachuchu

Sangiza iyi nkuru

Depite Edouard Mwangachuchu ukurikiranweho kwigomeka ku butegetsi no gutunga ibikoresho bya gisirikare binyuranyije n’amategeko, ubusabe bwe bwo gufungirwa mu rugo kugirango abone uko yivuza bikwiye, bwatewe utwatsi n’urukiko Rukuru rwa Gisirikare ubwo yarwitabaga kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Werurwe .

Ubwunganizi bwashakaga kubona iki cyemezo cyo kurekura umukiriya wabwo by’agateganyo, ariko umucamanza wa gisirikare yavuze ko kuri ubu, hakiri kare gutanga icyifuzo nk’icyo. Kubera iyo mpamvu, ushinjwa agomba kuguma muri gereza, mu gihe agitegereje kuburana guhera ku itariki ya 21 Werurwe.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangaje kandi ko rufite ububasha bwo gucira urubanza Edouard Mwangachuchu ku birego byose ashinjwa, icyemezo Urukiko ruvuga ko gishingiye ku kuba, ngo”ibimenyetso bishinja Depite Mwangachuchu bikomeye kandi biri mu bubasha bwarwo,”

Ariko nanone nk’uko tubikesha Politico.cd, ngo ni ukubera uko amategeko agenga ubutabera bwa gisirikare, igitabo cy’amategeko ahana ndetse n’itegeko rya perezida wa Repubulika ryashyizeho ubuyobozi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru bisobanura ibyo bintu.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasobanuye ruti: “Mu gihe cya état de siège, ubudahangarwa n’andi mahirwe abantu bamwe na bamwe bafite ntibibarwa, cyane cyane mu gihe habaye icyaha”.

Icyakora, mu iburanisha ryabanje ryabaye ku itariki ya 7 Werurwe, abunganizi ba Depite Edouard Mwangachuchu basabye Urukiko gutangaza ko rudafite ububasha bwo kuburanisha umukiriya wabo kuko ari umudepite.

Twabibutsa ko Depite Edouard Mwangachuchu yatawe muri yombi nyuma y’ivumburwa, nk’uko umushinjacyaha yabitangaje, ry’ububiko bw’intwaro bubiri zari zihishe muri kimwe mu birombe bye by’amabuye y’agaciro muri Bisunzu, mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru, ariko n’ibindi bkoresho bya gisirikare byasanzwe mu rugo rwe bwite i Kinshasa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *