frx0p7ixgaoxw8z.jpg

Arsenal yananiwe gukomezanya na Manchester United muri Europa League

Sangiza iyi nkuru

Arsenal yasezerewe na Sporting Club yo muri Portugal kuri penaliti 5-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 [3-3], mu gihe Manchester United yatsinze Real Betis igitego 1-0 [5-1], bituma ikomeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya Europa League 2023.

Arsenal yari yakiriye Sporting Club kuri Emirates Stadium mu mukino wo kwishyura wa ? cy’irangiza wasifuwe na Antonio Mateo Lahoz.

Arsenal yanganyirije muri Portugal yari yagaruye Gabriel Jesus wari umaze iminsi yaravunitse. Arteta yari yaruhukije kapiteni Martin Ødegaard, Bukayo Saka na Thomas Partey, aha amahirwe Reiss Nelson, Fabio Vieira na Takehiro Tomiyasu.

Umukino watangiye Arsenal nk’ikipe yari mu rugo yageragezaga gusatira bikomeye, gusa Sporting Club igacungira kuri ‘Contre-attaques’ ibifashijwemo n’abarimo Francisco Trincao na Paulinho.

Ku munota wa 16, Arsenal yabonye uburyo bwa mbere muri uyu mukino, aho Reiss Nelson yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Gabriel Jesus ntiyabasha kuwuboneza mu ncundura.

Ku munota wa 18, Jorginho yohereje imbere umupira mwiza cyane, maze Martinelli awakira neza ahita atera mu izamu, umuzamu Adan aratabara gusa kapiteni kuri uyu mukino, Granit Xhaka yahise asongamo maze yandika igitego cya mbere.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana mu buryo bwose kuko kugera ku munota wa 35 Arsenal yari yihariye umupira ku cyigero cya 53% kuri 47% ya Sporting Club.

Ku munota wa 45+3, Sporting Club yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu ku mupira Ugarte yari azamukanye ateye mu izamu bawukuraho gato ujya muri koruneri itagize ikiyivamo.

Igice cya mbere cyarangiye Arsenal iyoboye n’igitego 1-0, ndetse n’igiteranyo cy’ibitego 3-2.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zatumye Leandro Trossard asimbura Gabriel Jesus, wiyongeraga kuri Tomiyasu na Saliba basimbuwe na Ben White na Rob Holding kubera ibibazo by’imvune.

Ku munota wa 62, Pedro Gonçalves yatsinze igitego cy’akataraboneka. Ni nyuma y’umupira yari yatse abo hagati ba Arsenal, ahagaze ku murongo w’uruziga rwo hagati mu kibuga, yarebye uko umuzamu Ramsdale ahagaze, maze ahita yohereza umupira muremure cyane maze na wo uramukundira uruhukira mu rucundura.

Arsenal ikimara kwishyurwa, yahise ishyiramo abakinnyi bayo bakomeye barimo Bukayo Saka na Thomas Partey.

Ku munota wa 71, Sporting yari yariye amavubi, yongeye kubona uburyo bukomeye, ubwo Edwards yisangaga imbere y’izamu wenyine ariko umuzamu Ramsdale ararokora nyuma yo gutega isura bakayishota.

Arsenal yakomeje gukora ibishoboka byose ngo itsinde, gusa Sporting Club ikagira ‘Contre-attaques’ zirindwa mubi ibifashijwemo n’abasore bayo bihuta cyane barimo Edwards, Gonçalo Inacio, Trincão na Paulinho.

Umusifuzi yongeyeho iminota 4 itabashije gutandukanya impande zombi kuko cyari kikiri igitego 1-1 [3-3], bituma amakipe yerekeza mu nyongera (Extra-Time) z’iminota 30.

Ku munota wa 90+7, Chermeti yakoze ikosa rikomeye ubwo yiheraga Trossard umupira ariko umuzamu akaba na kapiteni ararokora ikipe isubira mu mukino.

Kera kabaye umutoza Arteta yashyizemo kapiteni we Martin Ødegaard akuramo Fábio Vieira, nubwo agace ka mbere k’iminota 15 arangiye amakipe akinganya.

Agace ka Kabiri katangiranye imbaraga ku ruhande rwa Arsenal kuko ku munota w’105 Partey yateye ishoti rikomeye cyane ariko rinyura ku ruhande gato cyane.

Ku munota wa 117, umuzamu Adán yarokoye Sporting Club ubugira kabiri we na Ousmane Diomande ku mipira yavaga muri koruneri maze Gabriel Magalaes atera imitwe 2 ikomeye cyane.

Ku munota w’118, Manuel Urgate yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo zibyara umutuku nyuma yo guserebeka Bukayo Saka.

Umukino warangiye amakipe yombi akinganya igitego 1-1 [3-3], maze berekeza muri penaliti.

St-Juste, Esgaío, Inácio, Arthur, na Nuno Santos ba Sporting Club binjije penaliti zabo mu gihe Martin Ødegaard, Bukayo Saka, na Trossard binjije izabo Gabriel Martinelli akayihusha.

Ku rundi ruhande, Manchester United na yo yasezereye Real Betis yo muri Espagne iyitsinze igitego 1-0. Byatumye igiteranye cy’ibitego kiba 5-1, iyi kipe yo mu Bwongereza ikomereza muri 1/4 cy’irushanwa.

frx0p7ixgaoxw8z.jpg
Pedro Gonçalves yatsinze igitego cy’akataraboneka
frybmffwaaa_4c8.jpg
Sporting yerekeje muri ¼ nyuma yo gusezerera Arsenal
frydlj7x0aearw0.jpg
Manchester United yakomeje itsinze igitego 1-0 [5-1]cya Rashford

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *