Kuva tariki ya 9 Werurwe 2021, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania n’ibinyamakuru byigenga byatangaje ko ubuzima bwa Dr John Pombe Magufuli wayoboraga iki gihugu butameze neza na gato, ndetse ko amaze iminsi avurirwa mu bitaro birimo ibya Nairobi n’ibyo mu Buhinde.
Aya makuru yahwihwiswaga mu gihe Dr Magufuli yari amaze iminsi myinshi atagaragara mu ruhame kandi bitari bisanzwe, ibyatumye bamwe baterwa impungenge n’ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu wibanze cyane ku mibereho y’abaturage mu gihe yari ku butegetsi.
Byageze aho abanyapolitiki begamiye ku butegetsi nka Minisitiri w’Intebe, Kasimu Majaliwa na Minisitiri w’itumanaho, Innocent Bashungwa, bikoma buri wese wavugaga ko ubuzima bwa Dr Magufuli budahagaze neza, tariki ya 12 Majaliwa yibutsa itangazamakuru ko rikwiye kujya ritangaza amakuru yemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Ariko umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Tundu Lissu, we yakomeje gushimangira ko Dr Magufuli arembye, akabitangariza no ku mbuga nkoranyambaga, anenga abayobozi bari mu butegetsi kuba bari bakomeje guceceka mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye.
No ku munsi w’urupfu rwe, Lissu yari yatangaje ko urugendo rw’ubuzima bwa Dr Magufuli ku Isi rwarangiye. Noneho tariki ya 17 Werurwe 2021 byaje kwemeza na Samia Suluhu Hassan wari Visi Perezida wa Tanzania, atangariza kuri televiziyo y’igihugu ati: “Ndabamenyesha ko uyu munsi, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, twabuze umuyobozi wacu ukomeye, Nyakubahwa Perezida Dr John Pombe Magufuli.”
Hashingiwe ku biteganywa n’itegekonshinga, inshingano yo kuyobora igihugu by’agateganyo yahise ifatwa na Samia Suluhu, akaba agomba kuyikora kugeza mu mwaka w’2024, ubwo manda Dr Magufuli yari yaratangiye mu Gushyingo 2020 izaba irangiye.
Iby’ingenzi ku buzima bwa Dr Magufuli muri politiki
Dr. Magufuli yatangiye kwinjira muri politiki nyuma gato ubwo yari amaze kuba umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Serengema mu 1982 kugeza mu 1983.
Yaretse akazi ko kwigisha ajya gukora mu ruganda rw’ishyirahamwe rya Nyanza Cooperative Union Ltd, nk’ushinzwe ibijyanye n’ubutabire. Kugeza ubu ari mu ishyaka rya politiki rya Chama Cha Mapinduzi (CCM).
Yavuye muri uru ruganda, atorerwa kuba umudepite ahagarariye akarere ka Chato yavukiyemo mu 1995.
Imirimo yakoze:
- Yabaye umudepite ahagarariye Chato mu 1995.
- Yungirije Minisitiri w’Imirimo kuva mu 1995 kugeza mu 2000.
- Yabaye Minisitiri w’Imirimo kuva mu 2000 kugeza mu 2006
- Yabaye Minisitiri w’Ubutaka n’Imiturire kuva mu 2006 kugeza mu 2008.
- Yabaye Minisitiri w’Ubworozi n’Amafi kuva mu 2008 kugeza mu 2010.
- Kuva mu 2010 kugeza mu 2015, yongeye kuba Minisitiri w’Imirimo.
- Yabaye Perezida wa Tanzania kuva mu 2015 kugeza mu 2021.

Dr Magufuli yari umwe mu bayobozi b’icyitegererezo ku mugabane wa Afurika
Yaranzwe n’ibyemezo byihariye
- Ku nyungu za rubanda rugufi, Magufuli yagabanyije umushahara we w’ukwezi, uva ku madolari y’Amerika 15000 agera ku 4000.
- Yaciye ingendo zitari ngombwa z’abayobozi, ategeka ko bakoresha imodoka zihendutse.
- Magufuli yasubitse umunsi w’Ubwigenge bwa Tanzania mu 2015 kugira ngo hakomeze ubukangurambaga bwo kurwanya indwara ya Cholera. Yavuze ko byaba biteye isoni igihugu cye gikoresheje amafaranga menshi cyizihiza imyaka 54 y’ubwigenge, hari abantu bari kwicwa na Cholera.
- Magufuli yagabanyije abaminisitiri bava kuri 30 bagera kuri 19, byose mu buryo bwo kugabanya ingano y’amafaranga batakazwaho. Yabikoze nyuma y’iminsi mike agiye ku butegetsi.
Uruhare rwe mu kuzahura umubano wa Tanzania n’u Rwanda
Uruzinduko rwa mbere yagize nk’Umukuru w’Igihugu, Dr Magufuli yarugiriye mu Rwanda muri Mata 2016. Icyo gihe yakiriwe na Perezida Paul Kagame, bafungura umupaka wa Rusumo ibihugu byombi bihuriyeho, baganira no ku yindi mishinga ikeneye ubufatanye.
Uru ruzinduko yarugize mu gihe umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi ku butegetsi bwa Jakaya Mrisho Kikwete yasimbuye mu mpera z’umwaka w’2015, kandi iherezo ryawo ryabaye iryo.
Amateka agaragaza ko impamvu y’umubano muke wa Tanzania n’u Rwanda yari ishingiye ku mutwe witwaje intwaro wa FDLR wari ushyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kikwete, ibintu u Rwanda rwamaganye, birangira Abanyarwanda babaga muri iki gihugu birukanwa.
Mu butumwa bwibuka Dr Magufuli ubwo yari amaze iminsi ibiri apfuye, Perezida Kagame yatangaje ko yari inshuti y’u Rwanda. Yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma tariki ya 19 Werurwe 2021, maze agira ati: “Perezida Magufuli yari umuntu ushyira Afurika imbere akaba n’inshuti y’igihugu cyacu. U Rwanda rwifatanyije na Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan muri ibi bihe bikomeye.”
Ku butegetsi bwa Samia, umubano wa Tanzania n’u Rwanda uhagaze neza, cyane ko ruri mu bihugu bya mbere uyu wahoze ari Visi Perezida yasuye, kugira ngo ashimangire ubufatanye bwatangijwe na Dr Magufuli. Uru ruzinduko rwabaye muri Kanama 2021.



