Kuri uyu wa Gatanu i Accra mu murwa mukuru wa Ghana habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Christian Atsu wahitanye n’umutingito wibasiye Turikiya mu kwezi gushize kwa Gashyantare.
Uyu muhango waje ukurikira ibyumweru bibiri Abanya-Ghana bari bamaze baha icyubahiro ubuzima n’ibikorwa byiza Christian Atsu yakoze mu gihe cyo kubaho kwe, kuva tariki ya 4 Werurwe 2023.
Abarimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo Addo, Visi-Perezida Mahamadu Bawumia bifatanyije n’abo mu muryango wa Atsu bayobowe n’umugore we Marie-Claire Rupio n’abana babo batatu, abo bakinanye, ndetse n’imbaga y’abafana bari bateranye muri uyu muhango.
Abari muri uyu muhango bari bambaye imipira iriho ifoto ya Christian Atsu bakikije isanduku yari itamirijwe ibendera ry’igihugu cya Ghana.
Minisitiri wa Siporo muri Ghana, Mustapha Ussif yashimiye Atsu ibyo yagejeje ku gihugu. Ati: ” No ku gasongero k’urugendo rw’umupira wa Atsu, yakomeje kuba we. Ntiyatwawe n’ishema ngo yirate cyangwa ngo yitware nabi. Umurage we uzakomeza kubera benshi urugero.”
Umugore we asigiye abana batatu, Marie-Claire Rupio, mu marira menshi yagize ati:” Ntiwansize njyenyine, kuko igice cyanjye cyajyanye nawe! Urukundo rwawe rukomeje kunyobora. (…) Birasa n’aho ukiriho. Inseko yawe, urukundo rwawe, nkubona mu nseko y’abana bacu.”
Christian Atsu Twasam yapfuye afite imyaka 31 aguye mu mutingito karahabutaka wibasiye ibihugu bya Turikiya na Siriya tariki ya 6 Gashyantare, ugahitana abasaga ibihumbi 50. Christian Atsu yakiniraga ikipe ya Hatayspor yo mu cyiciro cya mbere muri Turikiya kuva muri Nzeri 2022.
Nyuma y’ibyumweru 2 bashakisha, umubiri wa Atsu waje gusangwa munsi y’inkuta z’inzu aho yabaga tariki ya 18 Gashyantare 2023.
Mu gihe cye nk’umukinnyi, uyu Munya-Ghana Mpuzamahanga yahamagawe incuro 65 mu ‘Black Stars’, yari azwiho kandi ibikorwa by’ubumuntu muri Ghana. Atsu yamenyekanye cyane mu makipe nka Chelsea na Newcastle United yo mu Bwongereza na FC Porto yo muri Portugal.
Biteganyije ko Christian Atsu azashyingurwa mu gace ka Ada gaherereye mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba bwa Ghana, ari na ko gace avukamo.

Ubwo isanduku ya Atsu yazanwaga itamirijwe ibendera ry’igihugu cya Ghana

Atsu asezerwa mu cyubahiro

Umugore wa Atsu, Marie-Claire Rupio n’abana babo batatu mu gahinda gakomeye

Inshuti n’imiryango bari mu gahinda



Umuhango wo guha Atsu icyubahiro wakozwe mu buryo bwinshi


Ababyeyi bari mu marira ari nako bifuriza Atsu kuruhukira mu mahoro





