Kuri iki Cyumweru, itariki ya 19 Werurwe, habaye gukozanyaho hagati y’amatsinda abiri mu karere k’ubucuruzi ka Kisumu mu gihugu cya Kenya ubwo amatsinda yombi yagonganaga mu mihanda .
Itsinda rimwe riyobowe na Senateri wa Kisumu, Tom Ojienda, ryagiye mu mihanda ryamagana imyigaragambyo iteganijwe yo kurwanya leta.
Irindi tsinda ry’abigaragambyaga bari mu rugendo rwo gushyigikira imyigaragambyo rusange yavuzwe cyane iteganyijwe kuri uyu wa Mbere, itariki ya 20 Werurwe, ryashinje itsinda rya Ojienda ko rishaka kuburizamo imigambi y’umuyobozi wa Azimio, Raila Odinga.
Urubyiruko rwasohotse muri bisi muri gare ya Kisumu rwarakajwe nibyo rwise kugerageza kuburizamo amabwiriza ya Raila muri Kisumu.
Igisubizo cyabaye imvura y’amabuye yajugunywe ku mpande zombi, mu rwego rwo gukemura ibibazo byabo nk’uko iyi nkuru dukesha Kenyans.co.ke ivuga.
Biravugwa ko itsinda rya Ojienda ryari ryitwaje ibyapa byanditseho ngo ‘Mvuze Oya ku bugizi bwa nabi’ na ‘Abakunda ibiganiro,’ ikintu cyahise kirakaza abandi bigaragambyaga.
Itsinda rya Senateri Ojienda ryahise risunikirwa ku ruhande rwa Jaramogi Oginga Odinga Teaching and Referral Hospital aho bongeye kwisuganya kugira ngo batekereze ku ntambwe ikurikira.
Abigaragambyaga bashyigikiye Azimio bakusanyije imbaraga maze bidatinze birukana itsinda rya Ojienda ryari ryahagurukijwe no gusaba amahoro.
Icyakora, abigaragambyaga babonye inzira yo guhunga igihe abapolisi babyinjiragamo kugira ngo bahoshe urugomo rwari rutangiye gufata intera.
Umuyobozi wa Azimio, Raila Odinga, mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byaho, yavuze ko intumwa nke ari zo zizoherezwa ku ngoro ya perezida kugira ngo zishyikirize William Ruto inyandiko y’ibyifuzo byabo.


