frm4lvnxgaa421v.jpg

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia yahaye abakinnyi b’Amavubi ubutumwa

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Amb. Hope Tumukunde Gasatura yasuye Abakinnyi maze abaha ubutumwa mbere yo guhaguruka muri Ethiopia berekeza i Cotonou muri Bénin.

Ubu butumwa Ambasaderi yabutanze kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023 nyuma yo gusura aba basore bari bamaze gutsindwa na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wa gicuti utegura uwo bafitanye na Bénin.

Mu butumwa FERWAFA yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter bagize bati: “Kuri uyu mugoroba Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia Hope Tumukunde Gasatura yasuye abakinnyi maze abaha ubutumwa bwo kubifuriza intsinzi anababwira ko Abanyarwanda bose babashyigikiye, babari inyuma maze abasaba gukomeza umurava no guharanira ishema ry’igihugu.”

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda irara igeze muri Bénin kuri uyu wa Mbere kugira ngo yitegure umukino wa gatatu wo mu itsinda L ifitanye na Bénin kuri uyu wa Kabiri mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire 2023.

frm4lvnxgaa421v.jpg
Amb. Hope Tumukunde aha ikipe ubutumwa
frm4ls4xsaaecyc.jpg
Ambasaderi n’abakinnyi bafashe ifoto y’urwibutso
frlw56zxgamld4h.jpg
Amavubi yatsinzwe 1-0 na Ethiopia mu mukino wa gicuti

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *