Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukiniraya ikipe ya FC Zimbru Chisinau yo muri Moldova, Steve Rubanguka, ntazakina umukino Amavubi afitanye na Benin kuri uyu wa Gatatu kubera ibibazo bya pasiporo.
Byari biteganyijwe ko Rubanguka ukina hagati mu kibuga agomba gusanga bagenzi be muri Benin kimwe na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Raphael York ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023.
Gusa uyu mukinnyi watangiye guhamagarwa mu Amavubi muri Werurwe 2021, yafashe indege iza mu Rwanda aho kujya kuri Hotel Azalai, i Cotonou muri Bénin aho abakinnyi b’u Rwanda bacumbitse.
Kuri ubu ari i Kigali aho yaje kwifotoza kugira ngo ashakirwe pasiporo kuko iyo yari afite yacyuye igihe.
Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo ari bujye ku biro by’abinjira n’abasohoka kugira ngo ahabwe pasiporo nshya.
Icyakoze hari gukorwa ibishoboka byose ngo Rubanguka Steve azakine umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 27 Werurwe 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.
Umukinnyi utaragera muri Bénin ni Mutsinzi Ange Jimmy na we biteganyijwe ko ari bugere muri Benin uyu munsi nyuma yo kugira ikibazo cy’indege bituma anyura mu Rwanda.

Rubanguka Steve utagikinnye umukino ubanza u Rwanda rufitanye na Bénin kuri uyu wa Gatatu


