WFP yahagaritse ibikorwa by’ubutabazi muri Sudani y’Epfo kubera gukomeza kwibasirwa

Sangiza iyi nkuru

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ryahagaritse ibikorwa by’ubutabazi muri Sudani y’Epfo kubera igitero giherutse kugabwa ku bakozi b’ubutabazi .

WFP yagize ati: “Nyuma y’igitero giheruka, WFP yahatiwe guhagarika by’agateganyo ingendo zayo ziva muri Bor, muri Leta ya Jonglei ku nshuro ya kabiri mu byumweru byinshi kugira ngo yongere gusuzuma ingamba zo kugabanya amakimbirane.”

Mary-Ellen McGroarty, Umuyobozi wa WFP mu gihugu, yagize ati: “Iyi koridoro ni ingenzi cyane mu gutegura ibiryo mbere y’igihe cy’imvura igihe imihanda itagerwaho kandi abantu barenga miliyoni muri Jonglei na Pibor biringiye inkunga y’ubutabazi y’ibiribwa tunyuza muri iyi nzira.”

Yavuze ko ituze n’umutekano by’abakozi ndetse na ba rwiyemezamirimo ari byo by’ingenzi, kandi iyo ibintu nk’ibi bibaye, abagore, abagabo n’abana bakeneye ubufasha ari bo bababara cyane.

Sudani y’Epfo ni hamwe mu hantu hashobora guteza akaga abakozi bashinzwe gutanga imfashanyo, aho abakozi icyenda b’ubutabazi bishwe bari mu kazi kandi ibibazo nk’ibi 418 byavuzwe mu 2022.

Mbere y’iki kibazo, kuva umwaka watangira, abakozi batatu b’ubutabazi bishwe igihe bari ku kazi batanga serivisi zikomeye ku batishoboye bagizwe ingaruka n’ibibazo by’ubutabazi bimaze igihe.

Mu 2023, abantu bagera kuri miliyoni 9.4 bo muri Sudani y’Epfo biteganijwe ko bazakenera ubufasha cyangwa serivisi zo kubarinda. Ibibazo biri mu butabazi byakabije kubera ihohoterwa ryabaye icyorezo, imbogamizi zo kugera ku bakeneye ubutbazi, kwivanga mu bikorwa, ibibazo mu buzima rusange n’imihindagurikire y’ikirere nk’imyuzure n’amapfa.

Umuryango utabara imbabare muri Sudani y’Epfo uramagana byimazeyo igitero cyagabwe ku mitungo n’abakozi bawo muri leta ya Jonglei aho abantu babiri bishwe abandi bagakomereka bikabije nk’uko iyi nkuru dukesh Anadolu Agency ikomeza ivuga.

Ku itariki ya 17 Werurwe, amakamyo arenga 100 yari atwaye imfashanyo y’ibyo kurya n’ubundi bufasha, yagabweho igitero. Abashoferi babiri bararashwe muri icyo gitero, umwe arapfa. Undi muntu yapfuye azize impanuka yo mu muhanda biturutse kuri icyo gitero. Umukozi ushinzwe ubutabazi nawe yarakomeretse kuri ubu arimo kuvurwa. Ni kimwe mu bitero biheruka mu bikunze kwibasira amakamyo n’abakozi ba WFP.

Muri Mutarama honyine habaye ibikorwa by’urugomo birenga 20 byibasiye abakozi bashinzwe ubutabazi n’umutungo, bikaba byrikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije no muri Mutarama 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *