Rutahizamu w’Umunya-Togo wamenyekaniye cyane mu makipe ya Arsenal na Manchester City yamaze gusezera burundu kuri ruhago ku myaka 39 y’amavuko.
Sheyi Emmanuel Adebayor asezeye kuri ruhago akinira AC Semassi y’iwabo muri Togo yagiyemo muri Nyakanga 2021 avuye muri Olimpia Asancio yo muri Paraguay, akaba yari amaze imyaka 22 akina nk’uwabigize umwuga.
Urugendo rw’umupira w’amaguru rwa Adebayor rwatangiriye mu ikipe ya AC Merlan Lome mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe y’abato ya Metz mu Bufaransa mu w’1999, ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko.
Adebayor yabaye umwe muri ba rutahizamu beza umugabane wa Afurika wagize dore ko yanegukanye igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2008, ndetse icyo gihe yari no mu ikipe y’umwaka yatowe n’abafana muri Premier League.
Nyuma y’urugendo rw’imyaka 22 atera ruhago, Adebayor yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram maze agaragaza ko amanitse inkweto za ruhago ku mugaragaro. Yagize ati: “Urugendo rwange nk’umukinnyi wabigize umwuga rwari rutangaje. Ndashimira abafana banjye bambaye hafi muri buri ntambwe nateye. Nyuzwe n’ibyo nagezeho kandi mfite ibyiringiro by’ibizaza.”
Adebayor yanyuze mu makipe atandukanye nka FC Metz, Monaco, Arsenal, Man City, Real Madrid, Tottenham Hotspur, Crystal Palace, ?stanbul Ba?ak?ehir, Kayserispor, Olimpia, AC Semassi ari na ho arangirije inshingano ze nk’umukinnyi.
Uyu mukinnyi yatsinze ibitego 207 mu mikino 593 yakinnye, harimo 97 yatsinze muri Premier League gusa, ndetse atwarana Igikombe cy’Umwami na Real Madrid muri 2011.
Emmanuel Adebayor ni we mukinnyi watsindiye ikipe y’igihugu ya Togo ibitego byinshi kuko yayitsindiye ibitego 26 mu mikino 65.
Uyu mukinnyi wabaye uw’umwaka incuro eshanu zose muri Togo, hitezwe kureba niba azakomeza kuba hafi y’ibikorwa bya ruhago.

Adebayor yamenyekaniye cyane muri Arsenal

Adebayor yatwaranye na Real Madrid igikombe cy’Umwami muri 2011

Adebayor ynakiniye Tottenham Hotspur


