Bénin: Amavubi yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu myitozo

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuri uyu wa Kabiri yasohowe shishi itabona muri Stade yitiriwe Gen Mathieu Kirikou, ubwo yari mu myitozo yitegura umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 igomba guhuriramo na Les Guépards ya Bénin.

Ni umukino wa gatatu wo mu tsinda L uteganyijwe saa kumi n’imwe z’i Kigali zo kuri uyu wa Gatatu.

Amakuru aturuka muri Bénin avuga ko ubwo ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yari imaze iminota 34 itangiye imyitozo yasohowe mu kibuga shishi itabona, bijyanye n’uko abanya-Bénin bafashe icyemezo cyo kurekura amazi avomerera ubwatsi bw’ikibuga ikipe y’u Rwanda itararangiza imyitozo.

Ibi bivuze ko Amavubi byibura yaburaga iminota 26 kugira ngo asoze imyitozo.

Abanya-Bénin basohoye mu kibuga ikipe y’u Rwanda ku ngufu, mu gihe amategeko ya CAF agenga imikino mpuzamahanga iyi mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika itegura yemerera ikipe yasuye gukorera imyitozo ku kibuga izakirirwaho mbere y’amasaha 24 ngo umukino ube.

Andi makuru aturuka i Cotonou kandi avuga ko na mbere y’uko Amavubi atangira imyitozo habanje kuba rwaserera hagati ya delegation y’u Rwanda n’abanya-Bénin bashakaga ko imyitozo ibera mu maso ya camera zabo.

Ni Bénin kuri ubu inakomeje gucana umuriro kuri CAF isaba ko umukino wo kwishyura uzayihuza n’Amavubi utabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye nk’uko biteganyijwe.

Impamvu ni ukubera urwitwazo rw’uko ngo mu mujyi wa Huye nta Hoteli n’imwe ihari iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ibyo bavuga ko bihabanye n’amabwiriza agenga imyakirire y’imikino mpuzamahanga ya CAF.

Kuri ubu amakuru avuga ko nyuma y’ibyabereye i Cotonou bishobora kurangira FERWAFA itanze ikirego muri CAF kugira ngo Amavubi arenganurwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *