Ukuri kurazwi; Jenoside ntiyabaye impanuka cyangwa ikiiza, yarateguwe- Makuza Bernard

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza yasabye abanyepolitiki ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo yatumye u Rwanda rugera mu icuraburindi ry’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi mu 1994, bityo akemeza ko Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwariho.
Ibi yabitangaje ubwo hasozwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside, mu muhango wabereye ku rwibutso rwa Rebero ruherereye mu karere ka Kicukiro, ahashyinguye bamwe mu banyepolitiki bazize iyi Jenoside bazira kwanga gufatanya na leta yariho kwijandika mu bikorwa by’ubwicanyi ndetse n’abaturage batandukanye.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, Makuza yagize ati “Ukuri turakuzi, Jenoside ntabwo yabaye ikiiza cyangwa impanuka yarateguwe. Niyo mpamvu nk’abanyepolitiki dukwiye gukorera hamwe tukarwanya ingengabitekerezo ya yo kuko ari yo yatumye aba bose bicwa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba Abanyepolitiki ari bamwe mu bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, ntibyabujije kuba hari n’abandi babashije kwitandukanya na bo ndetse bakanabizira kuri ubu bakaba ari bamwe mu bibutswe kuri iyi nshuro, bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero.
Ni muri urwo rwego Perezida wa Sena, Makuza yagaragaje ko Jenoside yateguwe guhera mu gihe cy’abakoloni kugeza muri repubulika ya mbere n’iya kabiri aho ubuyobozi bwariho bwimakazaga ivangura, itonesha, irondakarere n’ibindi.
Uyu mugambi wo gutsemba Abatutsi ngo ukaba wari ushyigikiwe n’abanyepolitiki bo mu mitwe ya Politiki itandukanye, ndetse n’ababashije kuzira ko badashyigikiye ubu bwicanyi bakaba baragaragaraga mu mitwe itandukanye ya Politiki.
Perezida wa Sena yasabye Abanyepolitiki kugendera ku murongo wo gukorera hamwe nk’uko ari wo wabaye umusingi w’ihinduramatwara u Rwanda rugenderaho ubu, uyu musingi ukaba warashyizweho n’ingabo zabohoye u Rwanda zirukuye mu maboko y’umwanzi.

Hon Makuza kandi yunamiye Abanyepolitike bazize kutagendera ku matwara ya leta yagambiriye ikanashyira mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abatutsi
Hon Makuza kandi yunamiye Abanyepolitike bazize kutagendera ku matwara ya leta yagambiriye ikanashyira mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abatutsi

Yagize ati”Jenoside yateguwe n’Abanyepolitiki, yigishwa abaturage hirya no hino mu gihugu kugeza ishyizwe mu bikorwa igamije gutsemba Umututsi burundu.”
Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Clothilde Mukakarangwa yavuze ko hazashyirwaho gahunda yo kuganiriza abayoboke b’imitwe ya politiki yose hagamijwe kubungabunga ubumwe Abanyarwanda bagezeho ndetse no kwigishwa indangagaciro nk’aba banyepolitiki bagenderagaho kugeza bemeye kwitangira igihugu.
Umuvugizi w'ihuriro ry'imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Clothilde Mukakarangwa
Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Clothilde Mukakarangwa

Yagize ati “hazabaho kuganira kw’abagize imitwe ya politiki itandukanye berekwe neza umurongo ndetse banigishwe icyo gukorera mu bumwe bivuze. Aba banyepolitiki bashyinguye aha batanga umurongo mwiza bityo ukaba ari wo uzashingirwaho.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urwibutso rwa Rebero ruherereye mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, rukaba rushyinguwemo imibiri y’abasaga ibihumbi 14 bakomokaga mu duce dutandukanye two muri kariya karere, harimo n’abanyepolitiki 12 gusa.
Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko uru rwibutso kimwe n’urwa Murambi mu cyahoze ari Gikongoro zizazamurwa zikavanwa ku rwego rw’akarere zigashyirwa ku rwego rw’igihugu kubera amateka zibitse.
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gusoza igikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 23
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gusoza igikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 23

img_0007 img_0038 img_0043 img_9915
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *