US Monastir yo muri Tunisia yari ifite igikombe cya shampiyona nyafurika ya Basketball, BAL, giheruka yasezereye muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa na AS Douanes amanota 76 kuri 70 muri Dakar Arena.
US Monastir yazamuye icyizere cyo gukina imikino ya nyuma ya BAL ubwo yatsindaga REG ihagarariye u Rwanda amanota 84-79.
Gusa uyu mugoroba ntiwabaye mwiza kuri yo kuko yasezerewe nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya AS Douanes yari iri mu rugo ndetse bituma izamuka iyoboye iri tsinda ryiswe ‘Sahara Conference’ ryakiniraga muri Senegal.
Amakipe yazamutse muri iki cyerekezo cya Sahara ni: AS Douanes yo muri SĂ©nĂ©gal, Stade Malien yo muri Mali, REG BBC yo mu Rwanda na Abidjan Basket Club ‘ABC Fighters’ yo muri CĂ´te D’Ivoire.
US Monastir yo muri Tunisia yasezerewe hamwe na Kwara Falcons yo muri Nigeria itarigeze itsinda umukino n’umwe.
Aya makipe ane yazamutse muri iyi Sahara Conference kimwe n’andi ane aturutse Nil conference azakina imikino ya nyuma na ’playoffs’ izabera muri BK Arena hagati ya tariki ya 21 na 27 Gicurasi 2023.


