Lt Gen. Dieudonné Hamuli, wahoze ari umuyobozi wungirije w’igisirikare cya za Congo wagizwe Komiseri Mukuru wa polisi mu 2017, yoherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru .
Iteka rya perezida ryerekeye ikiruhuko cy’izabukuru muri Polisi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryasomwe ku wa Gatandatu, itariki ya 01 Mata 2023 kuri antene ya Radiyo na Televiziyo by’igihugu cya Congo (RTNC).
Uyu musirikare mukuru, kuva mu 2014, yabaye mu mirimo y’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri FARDC. Yayoboye kandi Operation Amani Leo. Ikigaragara ni uko ari we wagize uruhare mu bikorwa byinshi byo gukurikirana imitwe yitwaje intwaro byakorewe mu burasirazuba bwa Congo, harimo no gufata umuobozi w’inyeshyamba wari uzwi cyane witwa Cobra Matata.
Mu 2003 igihe igihugu cyavaga mu ntambara ya 2 ya Congo, Gen. Hamuli yayoboye ingabo zirwanira mu mazi. Hamuli wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Mouvement de liberation du Congo (MLC) ya Jean-Pierre Bemba, yari ashinzwe kuyobora, kugenzura no gutegura buri munsi (organisation) ibikorwa by’uyu mutwe wahoze ari uw’inyeshyamba.
Mediacongo,net dukesha iyi nkuru ikavuga ko, uyu mugabo ari umwe mu bayobozi bagaragaje ubunyamwuga mu gisirikare kuva mu gihe cya Perezida Mobutu. Afite imyitozo ihamye n’uburambe, nkuko abahanga benshi mu rwego rw’umutekano babihamya.
Uyu musirikare woherejwe mu zabukuru yarwanye mu ntambara yamaze iminsi 80 mu 1977 i Katanga, ubwo yari afite ipeti rya major gusa mu Ngabo za Zaire.


